Abantu 7 batawe muri yombi bazira ibiro 25 by’urumogi na waragi

Abantu barindwi batawe muri yombi mu turere dutandukanye bafatanwe ibiro 25 by’urumogi, imisongo 26 y’urumogi n’amasashi ane ya chief waragi mu bikorwa bya polisi byo guhashya ubucuruzi bw’ibiyobyabwege cyabaye tariki 24/03/2012.

Polisi ikorera mu karere ka Kirehe yataye muri yombi Jean Claude Nzabandora asanganwe ibiro 8 by’urumogi mu modoka ya Sotra. Mu karere ka Burera, abasirikare bo muri batayo ya 49 bafatanye Uwingabire w’imyaka 15 y’amavuko ibiro 15 by’urumogi.

Severin Havugimana w’imyaka 36 y’amavuko yafatiwe mu karere ka Ngoma afite amasashi ane ya waragi mu gihe mu karere ka Gasabo, Polisi yataye muri yombi Sadi Cyiza w’imyaka 42 y’amavuko n’abandi bantu batatu bafite imisongo 26 y’urumogi, nk’uko bitangazwa na Polisi y’igihugu.

Ibiyobyabwenge bigira uruhare mu guhungabanya umutekano muri rusange kuko ababifashe bishora mu byaha by’ubujura, gufata ku ngufu, gukubita no gukomeretsa no gutera intonganya mu ngo.

Ikibazo cy’ibiyobyabwenge kigaragara mu byiciro bitandukanye by’abaturage. Ni muri urwo rwego, abayobozi b’inzego z’ibanze, inzego z’urubyiruko n’amatorero bose bahagurukiye icyo kibazo cy’ ibiyobyabwenge bigisha ububi bwabyo.

Polisi irasaba bantu bose gukomeza kugira uruhare batanga amakuru ku gihe kugira ngo abakoresha ibiyobyabwenge batabwe muri yombi.

Polisi irashima imbaraga abaturage bakoresha mu kurwanya ibyo biyobyabwenge n’ubusinzi kandi ikabatera akanyabugabo ko gukomereza aho.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka