Burera: Abamotari bo mu Kidaho n’ab’i Butaro bafitanye amakimbirane

Abamotari bakorera mu gasantere ka Kidaho hagerereye mu murenge wa Cyanika, mu karere ka Burera ndetse n’abamotari bakorera mu gasantere ka Butaro, mu murenge wa Butaro muri ako karere bafitanye ikibazo ku buryo iyo hagize abahura bashaka kurwana.

Kuwa kabiri tariki 20/03/2012 mu ma saa cyenda z’umugoroba, umumotari w’i Butaro uzwi ku izina rya Buyore yazanye umugenzi mu Kidaho maze abamotari baho bahita bamutangira bafata moto ye barayimwambura.

Abo bamotari bavuga ko uwo musore yabazengereje ku buryo iyo hagize umumotari wo mu Kidaho ujyana umuntu i Butaro ahita amutangira nawe akamwaka moto ye akamubwira ko hari ibyangombwa atujuje maze akamuca amafaranga. Hari n’abo yambura moto zabo bagataha n’amaguru.

Bamufashe mu rwego rwo kumwereka ko byose bishoboka kandi ko bashaka ko ikibazo kiri hagati yabo kimenyekana kugira ngo gikemuke. Kugeza ubu ntibazi impamvu abafatira amamoto; nk’uko abamotari bo mu Kidaho babisobanuye.

Buyore uvuga ko akora akazi k’ubupolisi mu bamotari b’i Butaro yemeza ko afata abo bamotari bo mu Kidaho baba baje i Butaro agendeye ku mategeko agenga koperative zabo. Abafata kubera ko baba bafite ibyo batujuje.

Abamotari baparitse moto zabo bajya gufata iya Buyore
Abamotari baparitse moto zabo bajya gufata iya Buyore

Abamotari bo mu Kidaho bo ntibabyemera. Bavuga ko abafata kubera ko hari ikindi kibyihihe inyuma batarasobanukirwa ku buryo ngo banabibwiye perezida wa koperative y’abamotari b’i Butaro akamwihaniza ariko nyuma arongera.

Bakomeje gutera induru ndende bituma na polisi ihagera kugira ngo ikemure icyo kibazo ariko biba iby’ubusa.

Abamotari bo mu Kidaho bavuga ko batasubiza moto Buyore keretse azanye na perezida wa koperative akoreramo kugira ngo bakemure icyo kibazo kiri hagati yabo.
Umuhanda uva mu Kidaho ujya i Butaro ufite kilometero ziri hejuru ya 20. Umumotari ugukuye mu Kidaho akujyana i Butaro aguca amafaranga 3000 kugenda gusa.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka