Gakenke: Umukobwa w’imyaka 17 yatawe muri yombi azira ubujura

Mutuyimana Solange uzwi ku izina rya Matoroshi, umukobwa w’imyaka 17 y’amavuko utuye mu Mudugudu wa Nyamiyaga, Akagari ka Mucaca, Umurenge wa Nemba afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gakenke kuva tariki 20/03/2012 akekwaho kwiba radiyo, ibishyimbo n’amagi.

Mutuyimana yafashwe tariki 20/03/2012 mu masaha ya saa mbiri n’iminota 40 za mugitondo, nyuma yo kubonwa n’umwana, ubwo yasohoka mu nzu ya Nyirarugendo Venantie wo mu Mudugudu wa Ntakabavu, Akagari ka Mucaca, Umurenge wa Nemba.

Uwo mwana yavugije induru, abaturanyi barahurura, bamufatira mu mishingiriro yo hafi aho yahise ajya kwihishamo agerageza gucika.

Mutuyimana yinjiye mu nzu ya Nyirarugendo nyuma yo kuyicukura akoresheje igice cy’icumu, maze asohokana radiyo, ibiro birindwi by’ibishyimbo n’amagi atandatu ; nk’uko byatangajwe na Twizeyimana Primitive, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagali ka Mucaca.

Yongeraho ko uwo mukobwa yari asanganwe ingeso yo gukorakora. Mu minsi ishize yibye nyina wabo witwa Ntabanganyimana Eline amafaranga ibihumbi 12 ndetse ngo yigeze no gufatwa yibye umuturanyi we witwa Nyirabirori aciye mu idirishya.

Mutuyimana aramutse ahamwe n’icyaha cy’ubujura buciye ucyuho, yahanishwa igihano kiri hagati y’imyaka itanu n’icumi ushingiye ku ngingo ya 400 y’amategeko mpanabyaha y’u Rwanda.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka