Umugore yubatse inzu ayicyuriramo umugabo none yayimwirukanyemo

Umugore witwa Uwingabiye Domina wo mu mudugududu wa Kabare mu kagari ka Ngange mu Murenge wa Muko mu karere ka Gicumbi ararira ayo kwarika nyuma yo kwiyubakira inzu akayirukanwamo n’umugabo yayicyuriyemo.

Nyuma yuko Leta imuhaye imfashanyo y’amabati, Uwingabiye yubatse inzu ayicyuriramo umugabo witwa Nyarwaya Antoine barabana mu mahoro ariko ejo bundi yatunguwe na kubona umugabo amwirukanye mu nzu yiyubakiye none ubu akaba asembera.

Uwingabiye avuga ko umugabo yamwirukanye avuga ko ariwe mugabo mu rugo ko nta burenganzira na bumwe afite kuri iyo nzu nubwo yayiyubakiye.

Uwingabiye yitabaje inzego z’ibanze kugira ngo zimurenganure mu karengane yakorewe n’uwo yita umugabo we.

Nzigiye Pierre umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Ngange avuga ko nyuma yo kugezwaho icyo kibazo ubu barimo gushaka uburyo bagikemura mu maguru mashya.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka