Nyanza: Abasore 2 bateraga amabuye mu ngo bafatiwe mu cyuho

Iraguha Albert na Ndayambaje Thacien batuye mu mudugudu wa Kigarama mu kagali ka Nyanza mu murenge wa Busasamana bafatiwe mu cyuho batera amabuye mu rugo rw’uwitwa Mukampunga Seraphine ku mugoroba wa tariki 20/03/2012 ahagana 19h30.

Abo basore bari bamaze iminsi bashakishwa uruhindu n’inzego zishinzwe umutekano mu karere ka Nyanza nyuma y’uko mu ijoro rya tariki 18/03/2012 bahungabanyije umutekano w’abatuye uwo mudugudu batera amabuye mu ngo z’abantu.

Iryo fatwa ryabo basore bombi ryabaye mu gihe abaturage bo muri uwo mudugudu nabo bari bafashe icyemezo kidakuka cyo kuzakora ibishoboka byose ngo abo bantu batabwe muri yombi. Abo basore bafatanywe ishashi yuzuye amabuye.

Ingo zari zibasiwe n’imabuye abo basore bateraga ni urwa Mukampunga Seraphine na Mukamana Nathalie. Aba baturanyi batangiye guterwa amabuye nyuma y’uko uwitwa Iraguha Albert yibye telefone mu rugo rwo kwa Mukampunga Seraphine hanyuma Mukamana Nathalie wari waje kumusura akamucira amarenga amutungira urutoki aho yahishwe.

Kuva icyo gihe Iraguha yatangiye kubijundika akajya agenda avuga ko azabakorera bya mfura mbi isi yose ikabimenya.

Mukampunga Seraphine wari umaze iminsi yibasiwe n’izo ntosho z’amabuye yabo basore yishimiye cyane uburyo bafatiwe mu cyuho. Yabisobanuye atya “Ndanezerewe cyane kuko sinarinkibona ibitotsi mu ijoro kubera ko nararaga mpagaritse umutima bukankeraho ntinya ko ayo mabuye yamena umutwe umwana wanjye”.

Abaturage b’uwo mudugudu nabo bishimiye cyane uburyo abo basore bafatiwe mu cyuho kuko ayo mabuye yababuzaga uburenganzira bwo gutaha igihe bashakiye ntacyo bishisha.

Umwe muri bo yagize ati “Twatahaga mu ngo zacu twububa kuko urebye uko ayo mabuye yaterwaga ntaho byari bitaniye no kurumwa n’inzuki”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagali ka Nyanza, Maniragaba Elyse, nawe yahise asesekara aho abo basore bombi bafatiwe. Yagize ati “Aba basore nta gitangaza ko bafatiwe mu cyuho kuko n’ubundi umwe muri bo twamukekaga usibye ko nta bimenyetso bifatika byari biriho bimushinja ko ari we”.

Tariki 19/03/2012, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagali ka Nyanza afatanyije n’ukuriye ingabo mu karere ka Nyanza bari bakoresheje inama abaturage kuri icyo kibazo.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

KUBERA IKI MUHISHA AMASURA YABO BAGIZI BANABI?

KABANA yanditse ku itariki ya: 21-03-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka