Nyamasheke: umuntu yaguye mu makimbirane ashingiye ku isambu

Umukecuru Nyirabashyitsi Anastasie w’imyaka 54 yishwe n’uwitwa Ngirinshuti Felix bapfa urubibi aho umwe yavugaga ko undi amurengera. Ibi byabereye mu mudugudu wa Kadashya, akagari ka Kanazi ko mu murenge wa Ruharambuga mu karere ka Nyamasheke ku mugoroba wa tariki 20/03/2012.

Bitangira, umuhungu wa nyakwigendera witwa Nshimiyimana Pascal yatonganye na Ngirinshuti amushinja kubarengera baza no kurwana maze nyina aza kumukiza. Muri iyo mirwano, uyu mukecuru yaje kugwa mu mu kingo yitaba Imana; nk’uko Ntezimana Malachie, umukuru w’umudugudu abivuga.

Ngirinshuti wiyemerera icyaha avuga ko nta gahunda yo kumwica yari afite kandi ko nta n’igikoresho cy’intambara yari afite. Ngirinshuti ariko yemera ko Nyirabashyitsi yaguye mu ntambara barimo akaba anasaba imbabazi umuryango we, abaturage bose, ndetse n’ubuyobozi.

Nyuma yo kubona ko uyu mukecuru apfuye, Ngirinshuti yafashe icyemezo cyo kwijyana kuri polisi ngo abasobanurire uko byagenze nk’uko yakomeje abyivugira.

Nyirazigama Marie Rose, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Ruharambuga avuga ko hajyaga hagaragara amakimbirane ashingiye ku butaka bakagerageza kuyakemura ariko ngo iki kibazo nticyari kizwi mu buyobozi.

Mu nama yabereye muri aka kagari ka Kanazi, umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke, Habyarimana Jean Baptiste, yasabye abaturage kujya batabarana igihe habaye ikibazo kandi ahagaragaye amakimbirane hakagaragazwa hakiri kare.

Ubu Ngirinshuti Félix ndetse na mukuru we waje aje kumukiza bagafatanya iyo ntambara yahitanye umuntu bacumbikiwe kuri station ya polisi ya Ntendezi.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka