Uwingeneye afunzwe akekwaho guta umwana mu musarane

Umukobwa witwa Uwingeneye Solange wo mu kagali ka Cyabayaga, umurenge wa Nyagatare mu karere ka Nyagatare afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Gatunda akekwaho kuba ari we wataye uruhinja mu musarane tariki 15/03/2012.

Urwo ruhinja rwatoraguwe n’umukecuru witwa Bonifride Nyiransabimana mu musarane wo mu rugo rwe mu mudugudu w’Isangano akagali ka Rugali umurenge wa Rukomo mu karere ka Nyagatare.

Nyuma yo gukura urwo ruhinja mu musarane, Nyiransabimana yarujyanye ku bitaro bya Ngarama mu karere ka Gatsibo bagasanga umwana nta kibazo afite ariko abaturage n’abayobozi bo muri ako gace bavuga ko icyo gikorwa kibakojeje isoni bahera ko bashaka uwakoze iryo ibara.

Abaturage bakomeje guhanahana amakuru bituma baza kuvumbura ko uwo mukobwa Uwingeneye ariwe waba warataye uwo mwana.

Umwana watawe mu musarane yahawe ababikira b’Aba Calcutta baba i Ngarama mu karere ka Gatsibo kugira ngo babe bamwitaho kuko uwari yamutoye bitari kumworohera kumurera.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

UWO MUGIZIZI WANABI NAHAMWA NICYAHA IZAKATIRWE BURUNDU ARIKOSE UWOMWANA NAKURA AKABIMENYA BIZAGENDA GUTE? TURIKUMWE

DUSABEYEZU MARTIN yanditse ku itariki ya: 21-06-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka