Ngoma: Abarundi batatu baratuburiwe ntibasigarana n’igiceri

Abarundi batatu bari bavuye gupagasa mu karere ka Nyagatare bageze mu mujyi wa Kibungo abatekamutwe babiba amafaranga ibihumbi 60 tariki 21/03/2012.

Nk’uko aba bagabo babitangaza ngo abo batekamutwe ngo baje basanga abo bagabo batangira kubabwira ko babereka imodoka ya make. Muri uko kujya kuyibereka bababwiye ko hari umuntu wumukire wibwe amafaranga menshi bityo ko bagomba kubika amafaranga yabo kure kuko police iri gusaka kandi ko bagomba kuyabika hamwe bose.

Baje kubaha ambaraje yo kuyashyiramo maze abo bantu babasiga aho. Kera kabaye aba Barundi baje kubona indi modoka yajyaga i Mutenderi maze bajyana nayo. Ubwo bari bageze mu nzira baje kureba ngo bishyure basanga harimo ibipapuro.

Aba Barundi tutabashije kumenya amazina kubera uburyo bari bataye umutwe bavugaga ko babishije amarosi kuko batigeze bayabaha. Aba Barundi urugendo rwo gutaha bahise barusoreza mu murenge wa Kazo maze batangira gupagasa amafaranga y’itike.

Kabeza, umushoferi wari ubatwaye, yavuze ko ibi bintu byo kwambura byeze mu mujyi wa Kibungo. Ngo bababeshya ko bagiye kubereka imodoka za make maze bakabiba.

Yagize ati “iyo uburiye umuntu bashutse ngo bamwereke imodoka ya make ntabyumva aba azi ko ushaka kumuhenda ubwo rero uramureka akagenda bakamwambura ntak undi. Aba Barundi nari nababuriye barananira.”

Uyu mushoferi avuga ko atari abanyamahanga bambura gusa kubera kutabimenya, ahubwo ko n’Abanyarwanda babiba za terefone byose ngo bigahinduka ibiti cyangwa ibibuye n’amafaranga akaba ibipapuro.

Ntibyoroshye gufata aba batekamutwe kuko biba mu ibanga nta wundi ubimenye keretse uwibwe. Iki kibazo si ubwa mbere kivuzwe muri uyu mujyi wa Kibungo kuko no mu kwezi kwa kabiri hari umugabo wapfuye nyuma yuko abatekamutwe bamutwaye miliyoni 10.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka