Kirehe : Yateye se icyuma ahita aburirwa irengero

Jean Baptiste Iyamuremye wo mu mudugudu wa Remera, akagari ka Nyarutunga mu murenge wa Nyarubuye mu karere ka Kirehe yaburiwe irengero nyuma yo gutera se icyuma mu mutwe no mu nda mu ma saa mbiri n’igice z’ijoro tariki 23/03/2012.

Nyina wa Iyamuremye, Béata Mukanziyumvira, avuga ko umuhungu we atari abanye neza na se, Grégoire Mudakumbwa, kuko wasangaga umwe abangamiye undi. Ngo yumvise bamuhuruza ko umuhungu we yishe se aza atabaye ahita amujyana kwa muganga.

Abaturanyi babo bavuga ko bumvise umugabo ataka baza gutabara basanga yamuteye icyuma mu nda no mu mutwe kandi ko babonaga uwo muhungu ameze nk’umusazi.

Mudakubwa yagejejwe ku kigo nderabuzima cya Nyarubuye basanga ameze nabi bahita bamwohereza ku bitaro bya Kirehe naho Iyamuremye bakunze kwita Kamaga aracyari gushakishwa. Icyo bapfuye ntikiramenyekana.

Grégoire Kagenzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka