Nyagatare: Umuyobozi w’akagari yakomerekejwe yagiye gusaka ibiyobyabwenge

Umuyobozi w’akagari ka Cyenkwanzi, umurenge wa Karama mu karere ka Nyagatare yatemwe n’umusore witwa Hakiza ubwo yari amukuriye ngo amwake waragi zo mudusashi yari amucishijeho.

Ahagana mu ma saa munani za tariki 20/03/2012, Hakiza bakunze kwita KVP yaciye ku muyobozi w’akagari ka Cyenkwanzi, Muhizi Félicien, maze we n’umukozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Nyiraneza Astérie, baramukurikira ngo bayimwake.

Bageze mu rugo rw’uwo musore basanga amaze kuzibika hanyuma umuyobozi w’akagari yinjiye mu nzu kugira ngo azikuremo akubitana n’agasashi kamwe ka kanyanga agiye kugafata KVP arakamwambura ajya kugata muri wese.

Bamaze kubona gusaka izo kanyanga bitari bworohe, umuyobozi w’akagari yatumye Nyiraneza agakarita ka telefone ngo bahamagare inzego z’umutekano. Ubwo yari agarutse yahuye n’umuyobozi w’akagari avirirana amaraso mu mutwe.

Umukozi ushinzwe imibereho myiza n’iterambere yahise ahamagara ubuyobozi bw’umurenge maze na bwo bwohereza abapolisi kugira ngo bafate uyu KVP kuri ubu ubarizwa mu maboko ya polisi; nk’uko Nyiraneza Astérie abitangaza.

Umwe mu baganga bakora ku kigo nderabuzima cya Bushara uwo muyobozi yivurijeho avuga ko bamudoze kandi bakaba babona azakira bidasabye ko ajya kwivuriza ahandi.

Si ubwa mbere uyu muyobozi w’akagari asagariwe kuko bamwe mu baturage bavuga ko no mu mwaka wa 2010 bigeze kumukubita bakamurema inguma.

Niyonzima Oswald

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Uyu muyobozi w’Akagali inkoni ziramubera!!!gukubitwa 2!!!!!

Jeanne yanditse ku itariki ya: 22-03-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka