Kiziguro: abashatse kwiba RIM batawe muri yombi

Abantu batanu bamaze gutabwa muri yombi na Police ikorera mu murenge wa Kiramuruzi mu karere ka Gatsibo bakekwaho kugira uruhare mu gitero cyagabwe ku muturage wo mu murenge wa Kiziguro witwa Ntawukabura Daniel bagamije kwiba ikigo cy’imari iciriritse cyo kubitsa no kuguriza (RIM) gikorera mu murenge wa Kiziguro.

Abajura bateye kwa Ntawukabura Daniel taliki 17/03/2012 baje mu masaha ya saa mbiri n’igice z’ijoro biyita abashinzwe umutekano batangira gukubita abantu no kubateza umutekano mucye kugira ngo bashobore kubona Mukeshimana Betty, umugore Ntawukabura Daniel akaba n’umukozi wa RIM kandi akabika imfunguzo.

Mukeshimana Betty washakishwaga n’abagizi ba nabi avuga ko yashoboye kubona umwe mu bateye iwe ndetse hakaba hari hashize iminsi 2 amubonye kuri RIM ndetse akaza no kumukurikira atashye ariko ntarafatwa. Nubwo uwo atarafatwa, abafashwe bakekwaho ko baje gutera Mukeshimana kubera amakuru bahawe n’uwo muntu wundi.

Naho kwiba bitwaje ko barinda umutekano akaba ari bumwe mu buryo bweze abajura bakoresha kuko no mu karere ka Nyagatare hari ababukoresheje bagashobora kwiba miliyoni zirenga 20.

Mukeshimana Betty agahamya ko uburinzi buhari bwo kuri icyo kigo akoraho budahagije agasaba ko wakazwa kurushaho kuko hari amafaranga y’abaturage.

Umutekano mu murenge wa Kiziguro wari wifashe neza kuko hari hashize amezi agera ku munani nta gikorwa cy’urugomo rukabije kibaye muri uyu murenge by’umwihariko mu gice cy’umujyi; nk’uko bitangazwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’uwo murenge, Munyaburanga Joseph.

Munyaburanga avuga ko uwo mutekano wagezweho ku bufatanye bw’abaturage n’inzego zishinzwe umutekano n’ubuyobozi. Arasaba abaturage gukomeza gukora amarondo no gutanga amakuru ku bantu batazwi n’abandi bafite imigambi yo guhungabanya umutekano.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka