Ruhango: Umukozi w’akarere afunze azira kurwanira mu kazi

Umukozi w’akarere ka Ruhango witwa Uwigize Sylvie ari mu maboko ya polisi ya Nyamagana mu karere ka Ruhango azira gukubita mugenzi we bakorana witwa Mukanyirigira Beatrice bakunze kwita “Betty”.

Mu gitondo cya tariki 23/03/2012, Sylvie yaraje asanga Betty aho akorera hafi y’ibiro by’umuyobozi w’akarere batangira guterana amagambo, Sylvie yadukira mugenzi we aramukubita; nk’uko bitangazwa n’ababonye imirwano iba batashatse ko amazina yabo atangazwa.

Iyi mirwano isa nkaho yashatse kugirwa ibanga n’ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango. Abayimenye bagaye imyitwarire nk’iyi bagasaba ubuyobozi bw’akarere kugira icyo bukora kugira ngo amahano nk’aya yo kumva abantu bakorana baterana mu mashyingu ntibizongere.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Ariko Mwagiye Mukorana Ubushishozi N’ubunyamwuga Akazi Mushinzwe?!Njye Nahanyuze Ngenda Numva Intonganya Ariko Ntamirwano Yabaye.So Mureke Ibinyoma.

Umushishozi yanditse ku itariki ya: 2-11-2013  →  Musubize

Uwanditse iyi nkuru yihutiye kubitangaza, ahari agira ngo hatagira uyimutanga,ariko bigaragara neza ko atigeze yegera abakurikiranye neza uko ibintu byagenze. Kuvuga ko yadukiriye mugenzi we agakubita, sinzi niba koko yaba yarabibwiwe n’uwabibonye, cyangwa niba yarabibwiwe n’uwaba yari afite ikindi yifuzaga kugeraho. Ikizwi cyo ni uko bavuganye nabi bikomeye,ariko ibyo kwadukira no gukubita byo birimo igikabyo.

Bosco Ngizwenayo yanditse ku itariki ya: 3-04-2012  →  Musubize

Iyi nkuru mwayitangaje uko itari mwegere nyr’ubwite ayibahe neza.

X yanditse ku itariki ya: 28-03-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka