Akarere ka Nyabihu karateganya kubaka inzu yo gukoreramo nshya izasimbura iyari isanzwe ikorarwamo ubu ikazarangirana n’umwaka w’ingengo y’imari wa 2016-2017, ikazatwara amafaranga y’u Rwanda agera muri miliyoni 800.
Imibare igaragaza ko kuva mu 1998 umusaruro w’icyayi mu ruganda rw’Icyayi rwa Rubaya ruherereye mu murenge wa Muhanda mu karere ka Ngororero wagiye uzamuka ku buryo ubu bageze kuri 20,048,057 kg ku mwaka igihe mu 1980 hasaruwe 157,000kg gusa.
Umuyobozi w’ikigo cyo kubitsa no kuguriza “Sacco Mareba” Munyantore Gratien n’umucungamutungo wacyo Mbarubukeye Joseph, barafunze nyuma yo kugaragara ko hari amafaranga yagiye asohoka batagaragariza ibimenyetso.
Miliyoni zisaga gato 320frw ni zo zitakoreshejwe mu mwaka ushize w’ingengo y’imari kubera ikibazo cy’abafatanyabikorwa batayataze, bigatuma akarere katabasha gukoresha ingengo y’imari yose yari iteganyijwe.
Umukuru w’igihugu Paul Kagame wagiriye uruzinduko mu karere ka Rusizi mu ntara y’Uburengerazuba, mu kiganiro n’Abanyarusizi yababwiye ko ubukungu bwa mbere ari abantu kuko ubundi bukungu bwose ari kuri bo bwubakiye.
Perezidaa Paul kagame yemereye abaturage batuye mu kirwa cya Nkombo ikindi cyombo kisumbuye ku cyo yari yarabahaye, kugira ngo bakomeze guhahirana n’abandi baturage batuye mu bindi bice.
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Yvonne Mutwakwasuku, arasaba abaturage bakosoza ibyiciro byabo by’ubudehe kubikorana ubunyangamugayo, kuko hashyizweho ikoranabuhanga ritahura abafite uburiganya.
Bamwe mu baturage bo mu midugudu ya Rugeshi, Kanyaru, Kinkenke, Rwanamiza, Kazibake na Kinyangagi yo mu Murenge wa Mukamira mu Karere ka Nyabihu bavuga ko umuhanda wabakorewe uva ku muhanda wa Kaburimbo ku Mukamira ukagera mu Mudugudu wa Kinkenke watumye agaciro k’umusaruro wabo kazamuka, aho ibirayi byavuye ku mafaranga 50 (…)
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame arasaba abaturage gufatanya nawe no kongera imbaraga mu byo bakora, kugira ngo iterambere ry’igihugu ryagezweho mu myaka 20 ishize rikomeze kwiyongera aho gusubira inyuma cyangwa kuguma aho riri.
Abahinzi b’icyayi bo mu mirenge ya Bushekeri na Ruharambuga batashye inzu igezweho biyujurije itwaye amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 26 ikazakoreramo Sacco yabo.
Abaturage batuye mu murenge wa Ruvune wo mu karere ka Gicumbi barasabwa kwagura ubucuruzi bwabo, nyuma yo kugira amahirwe yo kubakirwa isoko rishya rya Kijyambere.
Umuryango w’umugabo n’umugore bo mu Karere ka Musanze bamaze imyaka 20 bafatanya umunsi ku wundi akazi ko gucuruza ibitebo n’imitiba kugira ngo babashe kubona amafaranga atunga umuryango wabo.
Umuyobozi w’akarere ka Kayonza Mugabo John avuga ko ako karere gafite umushinga wo gutunganya inyama, akarere kakaba kari gushaka abashoramari bazawushoramo imari.
Rumwe mu rubyiruko rwabashije kwihangira imirimo rurakangurura bagenzi barwo gushirika ubute bagakora ubushakashatsi ku byo abandi bakora, kugira ngo babashe kwihangira imirimo igamije udushya.
Wibabara Fidele wo mu Murenge wa Muko, Akarere ka Musanze watahutse muri 2004 avuye mu mashyamba ya Kongo aho yari umurwanyi w’umutwe wa FDLR yiteje imbere abikesha ubumenyi ngo akomora ku bushake bwo gukora cyane.
Abagore bakora ubucuruzi bwambukiranya umupaka Mu mujyi wa Gisenyi, bavuga ko nubwo bishimira kubukora budatanga umusaruro uko bikwiye bitewe n’uburyo inzego z’umutekano mu mujyi wa Goma zibambura.
Bamwe mu rubyiruko n’abagore bamaze kubona inkunga y’ikigega cya BDF barashime uburyo iki kigega kibateza imbere kishingira imishinga yabo bigatuma bahabwa inguzanyo mu mabanki no mu bindi bigo by’imari bagasaba bagenzi babo na bo kubyaza umusaruro ayo mahirwe.
Kuri uyu wa 18 Kamena 2015 Tigo Rwanda na Banki ya Kigali (BK) basinyanye amasezerano y’ubufatanye mu rwego rwo korohereza abakiliya b’ibi bigo byombi mu kubika no kubikuza amafaranga hagati ya Tigo Cash na Konti za BK.
Gakindi Emmanuel ukora akazi ko gusharija terefoni hafi y’inkambi ya Mugombwa mu Karere ka Gisagara akoresheje ibyuma bikoreshwa n’imirasire y’izuba, ku munsi ngo asharija terefoni zigera kuri 70, ngo bigatuma ashobora gutunga urugo no kwikemurira bimwe mu bibazo bikenera amafaranga.
Mu gihe Leta y’u Rwanda ikomeje urugamba rwo kurwanya ruswa, abapiganira amasoko ya Leta bazwi nka ba “Rwiyemezamirimo” baremeza ko ruswa ikivuza ubuhuha muri uru rwego, kandi ngo bakaba bayisabwa cyane iyo bigeze mu kwishyurwa amafaranga ku mirimo baba barakoze. Ibyo ngo bigakorwa inzego zishinzwe kwishyura zibatinza kugira (…)
Mu ruzinduko Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagiriye mu karere ka Karongi, yasabye abaturage batuye muri aka karere kubyaza umusaruro amahirwe bafite bityo ngo iterambere ryihute mu karere ndetse no mu gihugu hose.
Nyuma y’igihe kinini aborozi bari bamaze batakamba basaba imihanda muri Gishwati,kuri ubu bagiye kubona igisubizo kuko mu uyu mwaka w’imihigo ugiye gutangira, iyi mihanda igiye gutangira gukorwa.
Abaturage mu byiciro bitandukanye bagaragarije Umukuru w’Igihugu ko impanuro ahora abagezaho zibasobanurira ibyiza byo kwigira no gukura amaboko mi mifuka zigenda zibateza imbere.
Mu gihe nta mwihariko wajyaga ugaragara ku baka inguzanyo zo gukoresha imishinga y’ubuhinzi cyangwa ubworozi, ibigo by’imari byegereye abaturage (Saccos) byaborohereje uburyo bwo kwishyura kandi na Leta ibinyujije mu Kigega cy’ingwate BDF, yabemereye ingwate no kubafasha kwishyura.
Abacururiza mu isoko rya Kabarondo ryo mu karere ka Kayonza barizezwa ko iryo soko rigiye gusanwa mu gihe cya vuba, nyuma yo kumara igihe kinini abarikoreramo binubira gukorera ahadasakaye bigakubitiraho no kurambika ibicuruzwa byabo hasi kuko ntadutara tuhari.
Bamwe mu bahabwa amafaranga y’inkunga y’ingoboka bo mu Karere ka Muhanga babashije kwizigamira babikesheje iyi nkunga ubundi bari bahawe ngo ibatunge baravuga ko biteje imbere nyuma yo guhitamo kuyibyaza umusaruro bibumbira mu matsinda yo korora cyangwa ubuhinzi bwa kijyambere aho kuyashyira mu gifu gusa.
Perezida wa Repuburika Paul Kagame, arasaba abayobozi mu nzego zitandukanye kuzuza inshingano zabo, kugira ngo Igihugu kirusheho gutera imbere.
Koperative Duharanire Amahoro yo mu Murenge wa Simbi, iri kubaka uruganda rutunganya ifu y’ibigori abantu bakunze kwita kawunga ikaba iteganya ko mu cyumweru gitaha rwatangira gukora kuko ibisigaye gukorwa ari bikeya cyane, harimo no gushyira amakaro hasi mu ruganda.
Itsinda ry’abadepite batatu mu bagize Komisiyo y’ubukungu basuye Akarere ka Ruhango tariki, mu rwego rwo kuganira ku mikorere ya za koperative zo kubitsa no kugurizanya mu mirenge zizwi nka SACCO z’imirenge.
Umuryango nyafurika witwa New faces New voices, washinzwe na Mme Graca Machel wari Madamu wa nyakwigendera Nelson Mandela, uratangizwa mu Rwanda kuri uyu wa gatatu tariki 10/6/2015 n’uwo muyobozi wawo ku rwego mpuzamahanga.