Guhera mu ntangiriro z’umwaka utaha wa 2016 za Sacco zizatangira kwifashisha ikoranabuhanga, abanyamuryango babashe guherwa serivisi muri sacco bagezeho yose.
Kuva ubu Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) cyatangiye gufasha uturere mu kwakira imisoro n’amahoro mu rwego rwo kunoza ikusanywa ry’imisoro.
Urubyiruko rucuruza amafilimi n’indirimbo Nyarwanda baravuga ko ibura ry’umuriro rikabije ririkubagusha mu gihombo kuko barya aruko bakoze none ngo ntibagikora.
Abikorera bo mu karere ka Ruhango, biyemeje gukora ibishoboka byose ngo gare y’akarere ka Ruhango yubakwe vuba itangire gukoreshwa harimo n’uruhare rwabo rugera kuri 55%
Abahinzi b’ibirayi bo mu karere ka Burera bavuga ko bishimiye gahunda yo gucururiza ibirayi mu makusanyirizo, uretse ko hari ababaca intege bababwira ko bazajya bishyuzwa imisoro ku birayi baranguza.
Bamwe mu bagore bo mu karere ka Rutsiro bifuza gutera imbere batangaza ko bagifite imbogamizi z’abagabo babo, bababuza kugana ibigo by’imari
Abatuye umurenge wa Nkomane bafite ikibazo cy’uko umurenge wabo uri mu duce amashanyarazi atageramo, bigatuma batabasha gutera imbere nk’abandi baturage bamaze kubona amashanyarazi.
Perezida Kagame yasabye abagize Koperative enye zikorera ahahoze hitwa Gakinjiro ubu hakaba hitwa Gakiriro mu Karere ka Gasabo, mu murenge wa Gisozi, gukora bazirikana indangagaciro y’igihe mu byo bakora, bakanakorana umurava kugira ngo bibafashe mu kubasha kurwana n’intambara yo kwiteza imbere.
Umutungo kamere w’ibiti ugiye kurushaho gufatwa neza, aho ibikorwa mu mbaho bigomba kuba byiza bifite ireme kandi bitaremereye, nk’uko Perezida Paul Kagame yabyijeje ubufatanye n’ababikorera mu Gakiriro ka Gisozi ubwo yabagendereraga kuri uyu wa gatatu tariki 12 Kanama 2015.
Bamwe mu barezi bisunze Koperative Umwarimu SACCO baravuga ko ibyifuzo byabo byashyizwe mu bikorwa kubera koperative bashyiriweho.
Bamwe mu bacuruzi bakorera ku mupaka w’Akanyaru uhuza u Rwanda n’u Burundi mu karere ka Nyaruguru, baratangaza ko inyubako y’ubucuruzi bwambukiranya imipaka (Cross Border Trade Complex) yubatswe kuri uyu mupakaka, izabafasha gukora ubucuruzi bwabo neza nta kajagari nk’uko bakoraga mbere.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame aramara impungenge abashoye imari mu kubaka amazu agezweho mu mujyi wa Kigali bibaza niba abayakoreramo, abizeza ko hari abantu benshi barimo inzego za Leta batagira aho gukorera cyangwa kuba bayakeneye.
Ikigo cy’imisoro n’amahoro (RRA) kivuga ko kitanyuzwe n’umubare w’abakoresha neza imashini zitanga inyemezabuguzi(EBM), aho abangana n’ibihumbi umunani mu bihumbi 16 by’abacuruzi, ari bo bonyine batanga inyemezabuguzi za EBM(Electronic Billing Machine).
Bamwe mu rubyiruko rwo mu karere ka Gisagara baratangaza ko bamaze kumva akamaro ko kwihangira umurimo no gukora bakiteza imbere byatangiye kubaha umusaruro, ariko bakanavuga ko hakiri urugendo kuko hari abagishaka kurya batakoze.
Bamwe mu baturage bo mu Mudugudu wa Kiryi, Akagari ka Kigombe mu Murenge wa Muhoza bavuga ko gahunda ya Girinka nta muturage irageraho mu mudugudu wabo kandi mu yindi midugudu abaturage barabonye inka muri gahunda ya Girinka bagasaba ko na bo ibageraho.
Imurikagurisha mpuzamahanga ririmo kubera i Kigali kugeza ku tariki ya 10 y’uku kwezi kwa Kanama, rirereka abaguzi bimwe mu bikoresho nk’amasafuriya yihariye; akamashini gashya ibiribwa bikavamo ifu, igikoma n’imitobe, ipasi n’udukoresho dukeba imboga; bikaba byafasha koroshya ubuzima, gukora ibifite ubuziranenge no kubona (…)
Umuryango ushinzwe kongerera imbaraga n’ubumenyi abagore New Faces/New Voices (NF/NV) watrangiye ibikorwa byawo byo guhugura abagore mu micungire y’umutungo no kugera kuri serivise z’imari, nyuma y’igihe gito utangiye gukorera mu Rwanda.
Sanjeev Anand wayoboraga bank ya I&M yahoze ari BCR ntakiri umuyobozi wayo, nyuma y’aho amenyeshereje ubuyobozi bw’iyi bank ukwegura kwe ku mirimo, nk’uko amakuru atangazwa na KT Press abivuga.
Joseph Hakizimana umusore wo mu Karere ka Gisagara mu Murenge wa Musha mu Kagari ka Bukinanyana, avuga ko mbere yabonaga ibirere by’insina nta kamaro bifite ariko aho yigiye kubikoramo intebe ngo bimaze kumuteza imbere.
Mu karere ka Nyanza hatashye umuhanda mushya ufite uburebure bungana kilometer 5,8 yatwaye miliyari eshatu na miliyoni 700 z’amafaranga y’u Rwanda, igikorwa cyabaye kuri uyu wa gatandatu tariki 18 Nyakanga 2015.
Abaturage b’Akarere ka Rwamagana bibumbiye mu matsinda 404 yo kwiteza imbere afashwa n’Umuryango Nyafurika w’Ivugabutumwa (AEE), barishimira ko nyuma yo kwibumbira hamwe bagakora ibikorwa by’iterambere, ubu babashije kwigobotora ubukene bukabije barimo kandi bakaba bakomeje urugendo rwo gutera imbere ubudasubira inyuma.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyamyumba mu Karere ka Rubavu butangaza ko igikorwa cyo gutunganya imidugudu y’icyitegererezo izatwara miliyari imwe y’amafaranga y’u Rwanda mu kwagurira Umujyi wa Gisenyi ahantu h’icyaro.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Burera bwatangiye ibikorwa byo kubaka Hoteli ku Kiyaga cya Burera izafasha abakerarugendo baturukaga hirya no hino mu Rwanda no ku isi baje gusura ako karere ariko bakabura aho baruhukira bidagadura.
Bamwe mu bakora umwuga wo kubaza no gusudira baretse gukoresha ibikoresho gakondo bihangira umurimo wo gukora imashini zikoresha amanyashanyarazi none baravuga ko byaratumye babasha kwiteza imbere.
Abacuruzi bake batangiye gukorera mu isoko rusange rya Bishyenyi bita “common market”, bavuga ko batangiye gukorera mu gihombo kuko batabona abaguzi; ariko abashoramari baryo bo barahamagarira abaguze ibibanza bose kuza kubikoreramo kuko abacuruzi ari bo babimburira abaguzi mu isoko.
Abagore bibumbiye muri Koperative “Tugane heza” bo mu Murenge wa Remera mu Kagali ka Bugera ho mu Karere ka Ngoma bavuga ko bamaze kwiteza imbere babikesha umwuga bihangiye wo kuboha imitako n’uduseke.
Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere(RDB) rwagiranye amasezerano amara umwaka umwe n’Ikigo mpuzamahanga cyitwa “Bench Events” gihuriza hamwe abanyamahoteli bo ku isi mu rwego rwo kubategura kuza kuganirira mu Rwanda no kureba uburyo bahashora imari.
Abantu benshi twamenye cyangwa twumvise ijambo Selfie,niba ufite telefone igezweho(Smartphone) ushobora kuba warafasheho Selfie byibuze inshuro 1.Kuva ku bihanganjye nka Obama,Beyonce ndetse n’abandi…aba bose bakaba bahuriye ku kuba barafashe Selfie,ntitwakwirengangiza kandi uburyo byavuzweho byinshi igihe Pastor Apotre (…)
Munyabugingo Jean Claude ukorera ubucuruzi buciriritse i Kirehe avuga ko mu kwihangira imirimo yabonaga abaturage bagana Ibitaro bya Kirehe abakoresha amagare ari benshi yiga umushinga wo kubabikira amagare none bigeze aho bimwinjiriza amafaranga ibihumbi 90 buri kwezi.
Ibigo by’imari bikorera mu Rwanda biri mu gihombo cya miliyari zirenga 10 z’amafaranga y’u Rwanda biturutse ku nguzanyo byagiye bitanga ku bakiriya babyo ariko nibishyure. Aya mafaranga angana 7% y’imari y’ibi bigo yagiye yamburwa n’abakorana nabyo batandukanye.