Isoko ry’imari n’imigabane ry’u Rwanda ryageze muri UN
Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda (RSE) ryamaze kwakirwa nk’umunyamuryango mushya mu ihuriro ry’amasoko y’imari n’imigabane mu muryango w’Abibumbye (UN-SSE.)
Iri huriro rigamije guteza imbere ibiganiro bigamije gukangurira abantu gukora ishoramari riganisha ku iterambere ariko banita ku gukorera mu mucyo no kurinda ibidukikije n’abaturage.
Kuri uyu wa kane tariki 24 Nzeri 2015 mu mujyi wa New York, nibwo RSE (Rwanda Stock Exchange) yemewe ku mugaragaro mu nama yari ihateraniye yari igamije guhuriza hamwe abayobozi b’ibigo by’imari n’imigabane kugira ngo batange umusnzu wabo wo gufasha isi kugera ku ntego z’iterambere.
Celestin Rwabukumba, umuyobozi mukuru wa RSE yatangaje ko ibi bigo bikora akazi kazahindura isi bitewe n’imbaraga bazakoresha, asaba ko niba bashaka kugera ku ntego bakwiye gukorera hamwe no guhuza imbaraga.
Yagize ati “Ibyo dukora uyu munsi nibyo bizaha isura ahazaza hacu niba dushaka kubaho. Kubera akazi kacu amasoko y’isi yose ahuriraho, natwe duterwa inkunga no guteza imbere iteramre rirambye kandi rikorera rubanda.”
Yakomeje avuga ko intego nkuru yabo ari ugushyigikira izamuka ry’ubukungu bw’igihe kirekire, aka ari yo mpamvu bishimiye kwinjira muri iryo huriro.
Ati “Twishimiye kwinjira muri iyi gahunda nk’umufatanyabikorwa kani twiteguye gukorana na bagenzi bacu na UN muri gahunda z’iterambere ry’ubukungu bw’igihe kirekire.”
UN-SSE yatangije ku mugaragaro n’Umunyamabanga mukuru wa UN Ban Ki-moon i New York mu 2009. Kuri ubu imaze kugira abanyamuryango 24 baturutse hirya no hino ku isi. Kuva yashingwa yafashije ibigo by’imari n’imigabane kubona umwanya wo kugaragaza uruhare rwabyo mu guteza imbere ibikorwa bibyara inyungu zirambye.
Rwanda Stock Exchange yashinzwe tariki 7 Ukwakira 2009, ifite intego yo gukora ibikorwa bijyanye no gushyira imari n’imigabane ku isoko. Kuri ubu ibigo 10 mu Rwanda nibyo bimaze kugera ku rutonde rwayo bigurisha imigabane.
Kigali Today
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
iyi nkuru ni nziza cyane, tuzakomeza gukura ubunararibonye muri iri huriro