Umujyi wa Rwamagana uranengwa kutagira ibikorwaremezo
Abakuze batuye Umujyi wa Rwamagana baranenga ko usa n’usinziriye, bakavuga ko uheruka kugaragaza imbaraga z’iterambere ubwo wubakwaga n’Abarabu bakanahakorera ubucuruzi.
Bamwe mu bashesheje akanguhe batuye akarere ka Rwamagana bavuga ko mu myaka ya 1934 mu gihe Rwamagana yubakwaga n’Abarabu yari umujyi w’icyitegererezo mu Burasirazuba bw’u Rwanda.

Ariko bakavuga ko ubu bigaragara ko uwo muvuduko wagabanutse kandi iterambere ryo kuwubaka rikagenda buhoro.
Amazu y’ubucuruzi menshi awugaragaramo ni uyubatswe muri icyo gihe; harimo n’ayashaje bigaragarira amaso ariko atavugururwa cyangwa ngo asanzwe.

Rugwabiza Issa w’imyaka 89 avuga ko Abarabu batangiye gutura mu mujyi wa Rwamagana mu mwaka wa 1934, bakora ubucuruzi, bakahubaka amaduka akomeye ndetse bakahateza imbere.
Uyu musaza avugaicyo gihe Abarabu bubatse indi mijyi itandukanye yo mu Ntara y’Iburasirazuba y’ubu nka Karembo, Kabarondo, Kibungo, Kirehe, Kiramuruzi, Nyagatare n’ahitwa Bitsibo.

Rugwabiza avuga ko uretse amashuri Abarabu batinjiyemo kuko bibandaga mu bucuruzi, ibikorwa bubatse mu mujyi wa Rwamagana ari byo pfundo ry’iterambere ryawo.
Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Uwizeyimana Abdoul Karim, avuga ko hari gahunda yo kuvugurura umujyi wa Rwamagana ukajyana n’igihe kigezweho, by’umwihariko hakazubakwa amazu yo guturamo.

Uwizeyimana avuga ko ibi bizagerwaho hubakwa amazu yo kubamo ku buso buri haruguru y’umuhanda uzwi nka “Poids Lourds”. Ayo mazu akazakemura ikibazo cy’abakozi bakorera mu Karere ka Rwamagana ariko bagataha i Kigali ku bwo kutabona amacumbi i Rwamagana.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana kandi buvuga ko muri uyu mujyi hagiye kubakwa “Gare” y’imodoka itahabaga na yo izagira uruhare rukomeye mu guteza imbere uyu mujyi.
Abahanga mu iterambere bavuga ko aka karere ko gafite amahirwe menshi yo gutera imbere nko kuba kabereye ubuhinzi n’ubworozi, inganda, ubukerarugendo bushingiye ku biyaga bikarimo no kuba gaturanye n’Umujyi wa Kigali, ku buryo ibigakorerwamo bibona isoko bitaruhanyije.
Emmanuel Ntivuguruzwa
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
birakenew ko twese difatanya tugateza imbere umujyi wacu wa rwamagana.