Afreximbank yagurije BRD Miliyoni 10 z’Amadolari

Banki Afreximbank yo mu Misiri yagiranye amasezerano y’inguzanyo na BRD ya Miliyoni 10 z’amadolari yo guteza imbere ubucuruzi no kongerera agaciro umusaruro.

Dr. Benedict Oramah, umuyobozi w’iyo banki yavuze ko iyi nguzanyo ije isanga indi ya Miliyoni 15 z’amadolari iyo banki yari yarahaye BRD, umwenda wose uhagaze ku Miliyoni 25 z’amadolari ya Amerika.

Uyu muyobozi akomeza ashimangira ko kugenera iyo nguzanyo u Rwanda bishingiye ko BRD iri mu nzira nziza zo gushyira mu bikorwa ibyo bemeranyijwe bahabwa iyo nguzanyo.

Alex Kanyankore, Umuyobozi Nshingwabikorwa wa BRD yashimiye ubuyobozi bwa Afreximbank kubera iyo nguzanyo, avuga ko kubatera inkunga binyujijwe mu nguzanyo byazamuye ubucuruzi n’abikorera batera imbere uyu munsi bakaba bishimira umusaruro byatanze.

Ambasaderi w’u Rwanda mu Misiri, Sheikh Saleh Habimana witabiriye umuhango wo gushyira umukono kuri ayo masezerano, yavuze ko gutera inkunga imishinga y’iterambere bigira ingaruka nziza ku iterambere rya Afurika n’imibereho y’Abanyafurika muri rusange ikaba myiza.

Banki Afreximbank ifite icyicaro muri Cairo mu Misiri yashinzwe mu w’1993 ifite intumbero zo guteza imbere ubucuruzi bw’imbere no hanze ya Afurika ishyigikira kongerera agaciro ibyinjizwa n’ibyoherezwa hanze.

Kuva mu 1994, imaze gutanga inguzanyo ingana na Miliyari 35 z’amadolari ku mishinga y’ubucuruzi ku mugabane wa Afurika, by’umwihariko muri 2014 yasohoye Miliyari 4.5 z’amadolari z’inguzanyo, nk’uko bitangazwa n’Ibiro ntaramakuru bw’Abongereza (Reuters).

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka