Abakorera imirimo y’ubukorikori mu Murenge wa Ngoma mu Karere ka Nyaruguru baratangaza ko bahangayikishijwe no kubura isoko ry’ibikoresho bakora.
Leta y’u Rwanda irasaba Croix Rouge y’u Rwanda gukomeza gukora ibikorwa birambye bifasha abaturage kuva mu bukene bagatera iterambere.
Umukozi wa Sacco Ngwinurebe Murundi yo mu Karere ka Karongi, ari mu maboko ya Polisi akekwaho kwiba amafaranga aarenga miliyoni.
Abatuye mu Murenge wa Ruli mu Karere ka Gakenke barasaba gukorerwa umuhanda ubahuza n’Umujyi wa Kigali kugirango boroherwe n’ingedo.
Ikigo cy’imisoro n’amahoro (RRA) n’Urugaga rw’abikorera (PSF), basinye amasezerano y’imikoranire no kuvanga abanyamuryango kandi impande zombi zizazanya ko zizabonamo inyungu.
Abikorera 15 bo mu Karere ka Rubavu bitabiriye Rwanda Day yabereye mu Buholandi basangije bagenzi babo ibyo bungutse nyuma yo kugaruka.
Muri uku kwezi kwahariwe kwizigamira, abatuye Umurenge wa Bwishyura, muri Karongi barasabwa kugira umuco wo kuzigama ndetse no kuwutoza abana.
Banki Nkuru y’Igihugu (BNR) yashyize ahagaragara inoti nshya y’i 1000Frw, ihita inatangaza ko yemewe gukoreshwa hose mu gihugu.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke buvuga ko bidakwiye ko umusore cyangwa inkumi ajya mu bikorwa by’urukozasoni aho gukora ngo yiteze mbere.
Abikorera bo mu Karere ka Gakenke bagiye kuhubaka amazu y’ubucuruzi ajyanye n’igihe, kuko amazu asanzwe akorerwamo ubucuruzi atajyanye n’igihe.
Amazi y’u Rwanda amaze afatwa nk’afite umwihariko w’ubwiza busanzwe muri Goma, ku buryo bamwe baretse indi mirimo bayoboka kuyavoma bajya kuyacururizayo.
Hashize iminsi abatuye Akarere ka Huye bibaza uko umujyi wabo uzamera kuko ibyicaro by’ibigo bimwe na bimwe byahakoreraga byimuriwe i Kigali.
Abaturage batuye Umurenge wa Musange muri Nyamagabe, bikoreye urugomero ruto rubyara amashanyarazi babasha kuva mu bwigunge no gukorera ahari umwijima.
Ikigo cy’Imihahirane cyo muri Afrika y’Uburasirazuba, EAX, gikangurira abahinzi guhunika umusaruro wabo mu bigega byacyo kikaborohereza kubona inguzanyo.
Abagore bo ku kirwa cya Nkombo mu karere ka Rusizi baravuga ko nta terambere bageraho mu gihe bakicyikorera imizigo ku mugongo.
Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya magendu no kunyereza imisoro, ryafashe amakarito 1971 acuruzwa nta misoro n’imodoka yuzuye amasashe yaciwe.
Abaturage b’Akarere ka Gakenke barasabwa kongera umusaruro wa kawa kuko ari igihigwa kibitse ubukungu
Akarere ka Ngoma katashye inyubako nshya z’isoko rikuru rya Kibungo zatwaye agera Miliyoni 210 ngo hakemuke ikibazo cy’ubuto bw’isoko.
Abikorera mu Karere ka Gicumbi bagiye kubaka hoteli mu mujyi wa Byumba mu gihe cy’amezi atandatu, mu rwego rwo kuvugurura umujyi hubakwa inyubako zigezweho.
Gukorera mu makoperative ni bimwe mu byateza imbere abagore bo mu karere ka Burera kuko bibafasha kugera ku iterambere rirambye.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buvuga ko bwahagurukiye abagicururiza mu muhanda mu mujyi w’aka karere, mu gihe bo basanga ari ukurenganywa.
Abaturage binjiza ibicuruzwa biva Goma binubira kuba ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imisoro (RRA) kitabagaragariza imisoro mbere yo kwinjiza ibicuruzwa mu Rwanda.
Abaturiye agakiriro ko mu Karere ka Kayonza barasaba ubuyobozi gukemura ibabazo bituma agakiriro bubakiwe kadakora kuko babifata nk’igihombo kuri bo.
Abafite aho bahurira n’imisoro mu karere ka Gakenke basanga kuba abaturage bagiye kuzajya bayishyura bakoresheje ikoranabuhanga bizarushaho kubafasha.
Abatuye umurenge wa Mukindo muri Gisagara baravuga ko kutagira amashanyarazi biri mu bidindiza iterambere ryabo bagasaba ko nabo bawegerezwa.
Abakiriya ba Banki ya Kigali muri Bugesera, baravuga ko kuba ubuyobozi bukuru bw’iyi Banki buza kubasura, bakaganira ku mikoranire, bibaha umurava.
Ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro (RRA) gisanga guhemba abaka inyemezabuguzi muri tombola ya EBM bizafasha kongera umubare wabo.
Kuba imvura y’umuhindo yaratinze kugwa byatangiye gutera impungenge bamwe mu baturage muri Kigali batekereza ko bishobora ku intandaro yibura ry’ibiribwa.
Urugaga rw’Abacungamutungo b’Umwuga mu Rwanda, ICPAR, rugaragaza ko hari icyuho cy’abacungamutungo b’umwuga, bikaba impamvu ituma ibigo bihomba.
Abatuye mu masantere ya Remera aherereye ku bwinjiriro bw’umujyi wa Kibungo, barasaba amatara ku muhanda kugira ngo babashe gukora igihe kirekire nijoro.