Abaturage batishoboye b’ahazubakwa ikibuga cy’indege bahawe amazu bubakiwe

Imiryango 62 y’abatishoboye yimuwe ahazubakwa ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Bugesera bahawe amazu bubakiwe agendanye n’igihe.

Kuri uyu wa gatatu tariki 16 Nzeri 2015, nibwo Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC) yabashyikirije aya mazu, nyuma y’uko umwaka ushize hari hafashwe icyemezo cy’uko abahawe ingurane ku bibanza byabo ariko bagasanga ari nke bakubakirwa amazu.

Amazu bahawe ni gutyo yubatse.
Amazu bahawe ni gutyo yubatse.

Uwo mwanzuro warebaga umuntu wahawe ingurane y’amafaranga atagera kuri miliyoni eshatu, ariko 62 muri 300 icyo cyemezo cyarebaga nibwo bakemeye. Kuri ubu bashyikirijwe ayo mazu banagenerwa inka n’ubutaka bwo guhingaho bungana na ¼ cya hegitali.

Nyirandimukaga Clemantine umwe mubayihawe yavuze ko iyi gahunda yamufashije kuko yabonaga nta y’andi mahitamo yari afite.

Umunyamabanga wa leta muri MINALOC Mukabaramba Alivera aganira n'umwe mu bakecuru bahawe inzu.
Umunyamabanga wa leta muri MINALOC Mukabaramba Alivera aganira n’umwe mu bakecuru bahawe inzu.

Yagize ati “Nari narabariwe ibihumbi birenga 400 nsanga ntazabasha kuyaguramo n’isambu ngo nubakemo n’inzu, nibwo nemeye ko banyubakira none mbonye inzu nziza y’ibyumba bitatu kandi narabaga muy’icyumba kimwe.”

Nsengimana Theogene nawe yari yarabariwe miliyoni imwe none inzu ahawe ntiyari kuva muyo bamuhaye. Ati “Ubu abanze guhitamo kubakirwa nkatwe barimo kubyifuza kuko basanze barahisemo nabi. Ibi byose turabikesha imiyoborere myiza.”

Gen Ibingira aha umwe mu bubakiwe inzu ibikoresho byo mu nzu.
Gen Ibingira aha umwe mu bubakiwe inzu ibikoresho byo mu nzu.

Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu Dr. Alvera Mukabaramba yabasabye abahawe amazu kuzayafata neza, ntazangirike kandi ko iki gikorwa kigaragaza imiyoborere myiza.

Ati “Ndabasaba ko mugomba kuyafata neza kuburyo ikizajya cyangirika muzajya mwihutira kugisana mudategereje ko meya, guverineri cyangwa ingabo zayubatse ziza kuyabasanira”.

Uyu mudugudu wubatse mukagari ka Musovu mu murenge wa Juru mu karere ka Bugesera, abaturage bakaba bawise uw’amahoro.

Bafashe akanya batemebera ibiraro bishya bubakiwe.
Bafashe akanya batemebera ibiraro bishya bubakiwe.

Izo nzu zose zatwaye miliyoni zisaga 450 n’ibiraro bibiri bya rusange by’inka 32 byatwaye asaga miliyoni zisaga 20. Banahawe kandi ibyo kurya bizamara ukwezi kumwe.

Ibi bikorwa byose bikaba byarakozwe k’ubufatanye bwa Minisiteri y’ingabo, Minisiteri y’ibikorwa remezo, akarere ka Bugesera n’ikigo cy’igihugu cy’imiturire.

Egide Kayiranga

Ibitekerezo   ( 3 )

Erega nicyo bivuga abayobozi babaho kuko bafite abo bayobora nonese abanyu batinya umuyobozi wabo akaba ayobora nde

yve yanditse ku itariki ya: 17-09-2015  →  Musubize

ibi bikorwa byakoranywe isura nziza , mwakoze kuzirikana aba batishoboye , kandi ibikorwa by’ingabo zacu mu iterambere ry’igihugu ni ibyo kwishimira

gahenda yanditse ku itariki ya: 17-09-2015  →  Musubize

NKUNDA UKUNTU ABASIRIKARE B’URWANDA BABA MU BUZIMA BUSANZWE BWABATURAGE,IMANA IKOMEZE IBARINDE N’UMUGABA W’IKIRENGA AKOMEZE ATUYOBORE.
INGABO Z’URWANDA ZITANDUKANYE N’IZINDI ZOSE ZABAYEHO PE.
AHANDI GENERALI ABA ARI GITINYWA, ARIKO MAAAAANA!!!!!!

rukara yanditse ku itariki ya: 17-09-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka