Nyanza: Perezida Kagame yabemereye uruganda rw’amata

Perezida Kagame yemereye abaturage b’akarere ka Nyanza uruganda rw’amata ruzabasha kubasha gutunganya umusaruro w’amata wajyaga upfa ubusa.

Mu ruzinduko Perezida Kagame yagiriye muri aka karere kuri uyu wa gatanu tariki 11 Nzeri 2015, umuyobozi wako Murenzi Abdalha yagaragaje ko bafite umusaruro ugera kuri litiro ibihumbi 40 ariko ubushobozi bwabo ntiburenze gutunganya litiro ibihumbi 10.

Perezida Kagame yakiranywe urugwiro n'abatuye akarere ka Nyanza no mu nkengero zako
Perezida Kagame yakiranywe urugwiro n’abatuye akarere ka Nyanza no mu nkengero zako

Yasobanuye ko ayo mata bayatungnyiriza mu ruganda rumwe runini n’izindi ebyiri ntoya ariko nazo zikaba zidahagije.

Ntakirutimana Isac umuhinzi mworozi muri aka karere nawe yagaragaje ikibazo cy’umuhanda ubangamiye ibikorwa byo gutwara umusaruro, byose Umukuru w’igihugu akaba yemeye ko bidatinze biba byabagezeho.

Perezida Kagamye yabemereye uruganda rutunganya umusaruro w'amata n'umuhanda wo kongera ubuhahirane.
Perezida Kagamye yabemereye uruganda rutunganya umusaruro w’amata n’umuhanda wo kongera ubuhahirane.

Ku kibazo cy’uruganda rw’amata Parezida kagame yabwiye Abanyenyanza ko bidatinze uruganda rutangira kubakwa.

Yagize ati “Tuzatinzwa gusa no gutumiza ibyuma hanze, kuko ntabyo twikorera, ariko kuba umusaruro uboneka si ikibazo ahubwo ni ibisubizo.”

Abaturage b'akarere ka Nyanza no mu nkengero zako bari baje kumva impanuro z'umukuru w'igihugu.
Abaturage b’akarere ka Nyanza no mu nkengero zako bari baje kumva impanuro z’umukuru w’igihugu.

Perezida kagame yabwiye yavuze ko uruganda ruzubakwa rushobora kujya rurenza gutunganganya litiro ibihumbi 30 byapfaga ubusa, abasaba ko ahubwo barushaho kongera umusaruro.

Umukuru w’igihugu yashimiye abaturage ba Nyanza uburyo bitabira ibikorwa by’iterambere no kurushaho kwitabira kwiga, aho yashimiye umuturage w’imyaka 34 y’amavuko urangije amashuri yisumbuye kandi akuze.

Perezida Kagame yanafashe akanya ko kureba bimwe mu bikorwa by'iterambere abatuye aka karere bagezeho.
Perezida Kagame yanafashe akanya ko kureba bimwe mu bikorwa by’iterambere abatuye aka karere bagezeho.

Ephrem Murindabigwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 9 )

Perezidawacu nibyizakko yegera abaturage natwe azadusure mukarereka ruhango ni hatangimana jonasth

hatangimana jonas yanditse ku itariki ya: 13-09-2015  →  Musubize

Muzehe wacu, dukomezanye mu iterambere. Igihugu cyacu gikomeze gitere imbere.

emmy yanditse ku itariki ya: 13-09-2015  →  Musubize

Ariko se! N,utareba ngo abone ibyiza tugeraho kubwuyu mubyeyi, ntanumva byibura ngoyumve abandi babivuga? Ariko jye murinyuma

Kodo yanditse ku itariki ya: 12-09-2015  →  Musubize

Nkunda umukuru w’igihugu cyacu pe. Ukuntu abaturage baba bamutegerejemo ibisubizo nibyo bikwereka umuyobozi abayoborwa bafitiye ikizere. Tera imbere Rwanda

Karim yanditse ku itariki ya: 12-09-2015  →  Musubize

umusaza oyeee

wasam yanditse ku itariki ya: 11-09-2015  →  Musubize

intore izirusha intambwe 2murinyuma dore niwe lmana ikoreramo yewe ngewe mbona ar salomo lmana yahae urwanda.

wasam yanditse ku itariki ya: 11-09-2015  →  Musubize

Nkunda ko perezida wacu areba ikibazo cyari gikomereye abantu bo mu gace runaka akaba aricyo aheraho akemura, gusa ikibazo ni uko ubu mu minsi iri imbere uzumva ngo ikaragiro ryabuze amata!nyabuna tujye tumenya kubyaza umusaruro ibyiza dufite.

Karimu yanditse ku itariki ya: 11-09-2015  →  Musubize

Inyanza hari hakenewe uruganda rw’amata kabisa haba amata aryoshye, ise ikaragiro rya Nyabisindu riracyabaho

Mado yanditse ku itariki ya: 11-09-2015  →  Musubize

HE aho ageze ibibazo birakemuka

Kibwa yanditse ku itariki ya: 11-09-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka