Nyanza: Perezida Kagame yabemereye uruganda rw’amata
Perezida Kagame yemereye abaturage b’akarere ka Nyanza uruganda rw’amata ruzabasha kubasha gutunganya umusaruro w’amata wajyaga upfa ubusa.
Mu ruzinduko Perezida Kagame yagiriye muri aka karere kuri uyu wa gatanu tariki 11 Nzeri 2015, umuyobozi wako Murenzi Abdalha yagaragaje ko bafite umusaruro ugera kuri litiro ibihumbi 40 ariko ubushobozi bwabo ntiburenze gutunganya litiro ibihumbi 10.

Yasobanuye ko ayo mata bayatungnyiriza mu ruganda rumwe runini n’izindi ebyiri ntoya ariko nazo zikaba zidahagije.
Ntakirutimana Isac umuhinzi mworozi muri aka karere nawe yagaragaje ikibazo cy’umuhanda ubangamiye ibikorwa byo gutwara umusaruro, byose Umukuru w’igihugu akaba yemeye ko bidatinze biba byabagezeho.

Ku kibazo cy’uruganda rw’amata Parezida kagame yabwiye Abanyenyanza ko bidatinze uruganda rutangira kubakwa.
Yagize ati “Tuzatinzwa gusa no gutumiza ibyuma hanze, kuko ntabyo twikorera, ariko kuba umusaruro uboneka si ikibazo ahubwo ni ibisubizo.”

Perezida kagame yabwiye yavuze ko uruganda ruzubakwa rushobora kujya rurenza gutunganganya litiro ibihumbi 30 byapfaga ubusa, abasaba ko ahubwo barushaho kongera umusaruro.
Umukuru w’igihugu yashimiye abaturage ba Nyanza uburyo bitabira ibikorwa by’iterambere no kurushaho kwitabira kwiga, aho yashimiye umuturage w’imyaka 34 y’amavuko urangije amashuri yisumbuye kandi akuze.

Ephrem Murindabigwi
Ibitekerezo ( 9 )
Ohereza igitekerezo
|
Perezidawacu nibyizakko yegera abaturage natwe azadusure mukarereka ruhango ni hatangimana jonasth
Muzehe wacu, dukomezanye mu iterambere. Igihugu cyacu gikomeze gitere imbere.
Ariko se! N,utareba ngo abone ibyiza tugeraho kubwuyu mubyeyi, ntanumva byibura ngoyumve abandi babivuga? Ariko jye murinyuma
Nkunda umukuru w’igihugu cyacu pe. Ukuntu abaturage baba bamutegerejemo ibisubizo nibyo bikwereka umuyobozi abayoborwa bafitiye ikizere. Tera imbere Rwanda
umusaza oyeee
intore izirusha intambwe 2murinyuma dore niwe lmana ikoreramo yewe ngewe mbona ar salomo lmana yahae urwanda.
Nkunda ko perezida wacu areba ikibazo cyari gikomereye abantu bo mu gace runaka akaba aricyo aheraho akemura, gusa ikibazo ni uko ubu mu minsi iri imbere uzumva ngo ikaragiro ryabuze amata!nyabuna tujye tumenya kubyaza umusaruro ibyiza dufite.
Inyanza hari hakenewe uruganda rw’amata kabisa haba amata aryoshye, ise ikaragiro rya Nyabisindu riracyabaho
HE aho ageze ibibazo birakemuka