Abakozi ba Leta mu karere ka Ngororero, biyemeje gutanga 1% by’umushahara buri kwezi, agenewe gushyigikira ikigega Agaciro Development Fund.
Umuryango wa Afrika y’Uburasirazuba wita ku binyampeke, EAGC, urasaba abakora ibijyanye na byo gukoresha ikoranabuhanga mu kubiteza imbere.
Abagore 64 bo mu karere ka Muhanga bacururizaga mu muhanda bishingiwe n’ikigega cy’iterambere (BDF), bamaze guhabwa inguzanyo yatumye biteza imbere.
Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali buratangaza ko bufite impungenge ku isuku y’amazi yo kunywa agurishirizwa muri gare ya Nyabugogo ku bayagura.
Abacururiza mu isoko rya Kabarondo mu karere ka Kayonza bavuga ko baguye mu gihombo nyuma yo kwimurwa ngo ribanze risanwe.
Abagize ishyirahamwe ry’abikorera mu karere ka Rutsiro, PSF/Rutsiro baravuga ko bakibangamiwe n’ubuyobozi bubafungisha aho bacururiza ku buryo butunguranye.
Abatuye i Matinza mu kagari ka Nkondo mu murenge wa Rwinkwavu, karere ka Kayonza barasaba ubuvugizi ngo babone amashanyarazi.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imisoro n’Amahoro kiratangaza ko amafaranga y’imisoro n’amahoro umwaka ushize, yiyongereyeho 12% kubera ingamba cyashyizeho zo guhumira abayinyereza.
Mugabowishema Germain wari umukozi muri SACCO Baturebereho-Ruhango, arakekwaho gutorokana amafaranga asaga miliyoni eshatu akaburirwa irengero.
Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda irakangurira abatwara ibinyabiziga gukoresha ikarita ya Visa mu kwishyura lisansi, kuko ari byo bizabafasha kwihutisha serivisi bahabwa.
Mu mwaka utaha wa 2016, akarere ka Nyanza karatangira gukorera mu nyubako nshya y’igorofa ifite agaciro ka miliyoni 900 z’amafaranga y’u Rwanda.
Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda Francois Kanimba, arasaba Abanyarwanda gushishikarira gukunda ibintu bikorerwa mu gihugu kuruta gukunda ibituruka mu mahanga.
Abaturage bo mu murenge wa Kigarama barishimira umuhanda bujuje bakabona ko iterambere ribagezeho n’ubuzima bwabo bugiye kurushaho kugenda neza.
Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda iratangaza ko guhera kuri uyu wa kabiri igiciro fatizo cya essence na mazutu muri Kigali ari amafaranga 920.
Bamwe mu bana bo mu murenge wa Rutare bakora ubukorikori bwo kubaza imitako n’imirimbo bavuga ko bimaze kubateza imbere.
Nyiraneza Cecile utuye mu karere ka Gisagara agira inama bagenzi be yo kutisuzugura kugira ngo nabo babshe kwivana mu bukene.
Abikorera bo mu karere ka Gicumbi barasabwa gushyira hamwe kugira ngo babashe guteza imbere inyubako zo mu mugi wa Byumba.
Abakobwa biga ubusudizi n’imyuga mu karere ka Kirehe, basaba bagenzi babo kutitinya bakiga imyuga yitirirwaga abahungu kuko nabo babishoboye.
Banki Nkuru y’u Rwanda iratangaza ifaranga ryataye agaciro ku kigereranyo cya 1,5% ariko ubukungu bwo buzamukaho 7,6% bitewe n’umusaruro wiyongereye.
Minisiteri y’Urubyiruko itangaza ko urubyiruko ruva kugororerwa Iwawa rugasubira gukoresha ibiyobyabwenge ari ikosa ry’uturere baturukamo tutubahiriza amasezerano twiyemeje yo kubakurikirana.
Abahinzi bo mu murenge wa Gashora baravuga bamaze kwiteza imbere babikesha ubuhinzi bw’imboga zitwa Amaranth zikurwamo ifu ivamo ibiribwa bitandukanye.
Banki y’Igihugu itangaza ko abanyamakuru bafite ubumenyi buke ku bukungu, bagabanyiriza ikizere no gutera urujijo abashoramari kubera amakuru batangaza atuzuye.
Crystal Telecom bwatanze inyungu zirenga miliyari imwe ku baguze imigabanye muri iyi sosiyete, nyuma y’ukwezi gusa itangiye kuyishyira ku isoko.
Abagore bo mukarere ka Rusizi bamaze kumenya gukoresha inguzanyo barakangurira bagenzi babo nabo gutinyuka kugana ibigo by’imari iciriritse bakaka inguzanyo.
Inama y’abafite ubumuga (NCPD), yiyemeje gukemura ubushomeri ku batabona, aho yatangiye igenera bamwe mudasobwa 27 zo kubafasha kwiyungura ubumenyi.
Abayozozi bazaKoperative n’amashyirahamwe yose akorera mu karere ka Gatsibo, barashishikarizwa kumenya uruhare rwabo ku musoro kugira ngo babashe kuwutanga batagononwa.
Abagenerwabikorwa ba VUP bo mu mirenge ya Mulinga na Rambura, bavuga ko bikuye mu bukene bitewe n’iyi gahunda yabateje imbere.
SACCO Ingenzi Gasaka igiye gukurikirana abanga kwishyura inguzanyo bahabwa, kuko biteza igihombo ikigo kandi bikagira ingaruka ku bayigana.
Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda iratangaza ko abazafatwa babangamira gahunda y’ubucuruzi bw’ibirayi biciye mu ikusanyirizo kugira ngo irinde umuturage guhendwa bazabihanirwa..
Guhera mu ntangiriro z’umwaka utaha wa 2016 za Sacco zizatangira kwifashisha ikoranabuhanga, abanyamuryango babashe guherwa serivisi muri sacco bagezeho yose.