Iyo ugeze mu Rwanza cyane cyane ku munsi w’isoko, usanga abantu benshi bagura inyama z’ingurube. Abakunzi bazo bavuga ko kandi n’uruhu rw’ingurube rudapfa ubusa kuko na rwo barwotsa rukaribwa.

Uruhu rw’ingurube rwokeje ni rwo rwitwa igishabiro. Abatuye Save bavuga ko ruryoha cyane kandi bakarukundira ko buri wese ashobora kugura bitewe n’uko yishyikira, uhereye ku mafaranga 50 y’u Rwanda.
Maniraho Jean Paul, umwe mu batuye mu Rwanza, ati “Uruhu rw’ingurube ruragurwa cyane ku buryo iyo babaze rudashobora gusigara cyangwa ngo rwangirike.”
Abaturage bagura ibishabiro bavuga ko babiteka mu mboga bakongeramo ibirungo maze bakabirisha ubugari, ariko hakaba n’ababirya byonyine.
Mukamazimpaka Jeanne, umwe mu bajya bagura uruhu rw’ingurube, avuga ko iyo yarutetse mu bishyimbo cyangwa imboga uwo munsi iwe baba bariye neza cyane kuko ngo bibaryohera.
Ati “Iyo wabitekanye n’imboga cyangwa ukabivanga n’ibishyimbo biraryoha cyane, iwanjye abana barabikunda mbega iyo nabitetse bavuga ko bariye neza cyane.”
Abakora akazi ko kotsa ibishabiro mu Rwanza na bo batangaza ko bibafasha, kuko babasha kwikemurira ibibazo babikesha ubu bucuruzi.
Nshimiyimana Vianney, ukora aka kazi, avuga ko uruhu rw’ingurube barushyira ku ikarayi rukabyara amavuta, aya mavuta na yo bakayakoresha bateka ifiriti y’ibijumba na byo bakabigura.
Ati “Ni umwuga untunze iwanjye kuko ntacyo mbura hamwe n’umugore wanjye n’abana, ndabahahira nkabambika byose bivuye mu bishabiro.”
Umurenge wa Save kuva kera uzwiho korora ingurube cyane, ndetse n’abahatuye usanga babyishimira kuko ubasha kugura itungo rigufi wese abanza kugura ingurube. Ibi binatuma inyama z’iri tungo ziribwa cyane muri aka gace.
Clarisse Umuhire
Ibitekerezo ( 11 )
Ohereza igitekerezo
|
Ariko se yaryoha koko, n’igihub cyayo cyaryoha? ntago byoroshye abaryi b’ibikoko muryoherwe.
Akabenzi sha, ahubwo wowe ushaka kwimukira i save ntuzansige, tujye kwirira akabenzi by’ika yammy yammy yammy
hahahhh ni igikoroto cyo mubikoko...murayumva ibigwi ariko, mugatinyuka kuyituka.
ni indyohesha birayi nyamuneka mwiyituka,....
mwe muyisebya nuko mutararyaho muriyeho, mwajya mujya kuyiba cg kuvumba aho yahiye
Abantu murya ingurube murapfuye, iyo nyamanswa ntiribwa, ese abayirya mwe iyo muroye mubona hari aho itaniye n’imbwa uretse ko imbwa iyirusha isuku.
Natwe nibatuzanire, akabenzi kararyoha ntacyako cyabiha.
ibishabiro bigomba kuba biryoha no kujisho biragaragara
nanjye ndimukira i save ndumva nkumbuye akagurube kabisa
yewe kugera naho uruhu rwayo barwotsa rukaribwa!uku sukuyikunda nugukabya
indyoheshabirayi irakunzwe cyanee mu rwanda hari nabayisiramu bayisengerera bihishe