Umuryango nyafurika witwa New faces New voices, washinzwe na Mme Graca Machel wari Madamu wa nyakwigendera Nelson Mandela, uratangizwa mu Rwanda kuri uyu wa gatatu tariki 10/6/2015 n’uwo muyobozi wawo ku rwego mpuzamahanga.
Urubyiruko rwo mu Murenge wa Kiyumba mu Karere ka Muhanga rwahawe amahugurwa n’umuryango JOC wita ku rubyiruko rw’abakristu mu Rwanda, ruravuga ko kuba hari abirirwa bicaye bategereje inkunga za leta mu kwihangira imirimo biteza idindira mu iterambere.
Kuva mu 2009 Leta y’u Rwanda yatangije gahunda yitwa Vision 2020 Umurenge (VUP). Iyi gahunda ifite intego yo kurandura ubukene bukabije mu Banyarwanda nk’uko bikubiye ntego za gahunda y’icyerekezo cya 2020 u Rwanda rwihaye.
Mu rwego rwo kwitegura guhangana n’ikibazo cy’ubushomeri mu rubyiruko, abasore n’inkumi bo mu murenge wa Hindiro mu Karere ka Ngororero bashinze itsinda ryo kuzigama bita YIG (Youth Imvestment Group) ngo batezeho kuzabona igishoro mu mirimo itandukanye badatagereje ubaha akazi.
Agakiriro k’Akarere ka Kayonza kubatswe mu Mudugudu wa Gihima mu Kagari ka Mburabuturo mu Murenge wa Mukarange, ku birometero nka bitanu uvuye rwagati mu mujyi wa Kayonza. Ako gakiririo kazengurutswe impande n’impande n’amazu ameze nk’ay’ubucuruzi agaragara nk’akiri mashya ndetse hakaba n’andi acyubakwa.
Abikorera bo mu karere ka Nyamasheke barakangurirwa gutangira kubyaza umusaruro amahirwe bafite y’umutungo kamere wiganjemo ikiyaga cya Kivu gikora ku mirenge hafi ya yose igize aka karere, ishyamba rya Nyungwe n’ubutaka bwera akarere gafite.
Ubucuruzi bw’amata bukorwa mu kajagari mu bice bitandukanye byo mu Mujyi wa Musanze ngo buteye impungenge kubera ko ayo mata ngo aba atujuje ubuziranenge kandi ngo ashobora gutera indwara abaturage bayanywa.
Murekezi Zacharie w’imyaka 58 n’umugore we Mukankubito Rahabu w’imyaka 54 y’amavuko batuye mu Kagari ka Kibinja mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza, bahamya ko bamaze imyaka irenga 30 barokamwe n’ubukene kubera gushyira imbere amakimbirane yo mu muryango.
Nyuma yo kugeza mu mirenge 12 igize Akarere ka Kamonyi amakoperative yo Kubitsa, kuzigama no kuguza (Saccos), abenshi mu banyamuryango bitabira kubitsa no kuguza gusa, ariko gahunda yo kuzigama ngo yitabirwa na bake kandi na yo ngo ifasha umunyamuryango kunguka.
Abanyamuryango ba Koperative Nyampinga y’abagore bahinga kawa mu Kagari ka Bunge mu Murenge wa Rusenge ho mu Karere ka Nyaruguru baratangaza ko bishimira kuba barahawe uruganda rutonora rukanaronga kawa, ariko bakavuga ko babangamiwe no kuba uru ruganda nta mazi rufite.
Nyuma y’imyaka itanu ibigo by’imari by’umurenge sacco bitangiye gukora, abanyamuryango babyo basanga bamaze kugera ku iterambere mu bijyanye no kubitsa no kwaka inguzanyo, ariko ngo baracyabona imbogamizi muri serivisi zitangwa n’ibyo bigo bigikoresha amafishi, ndetse n’umunyamuryago ukeneye amafaranga ari kure ya sacco ye (…)
Mu myaka isaga 10, abatwara abagenzi ku magare muri Santeri ya Mugina mu Karere ka Kamonyi batangiye gukorera mu ishyirahamwe; batangaza ko iryo shyirahamwe ryabo ryaranzwe n’imicungure mibi y’umutungo bigatuma abanyamuryango batagera ku iterambere bari biteze.
Nkundimana Richard utuye mu mudugudu wa Kavumu, Akagali ka Kavumu, Umurenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza, aravuga ko abikesheje ubuhinzi bwa kijyambere bw’urutoki afite agiye kubaka inzu y’agaciro ka miliyoni 45 z’amafaranga y’u Rwanda.
Urubyiruko rwo mu karere ka Musanze rurakangurirwa kwibumbira mu mashyirahamwe no kwitabira kwizigamira mu bushobozi bwarwo, kugira ngo bagire icyo bageraho kandi n’ibigo by’imari bibagirire ikizere babashe kubona inguzanyo zo kwiteza imbere.
Mu ntara y’Amajyaruguru bahangayikishijwe n’umuhigo wa Biyogazi, kuko wagaragayemo imbogamizi ukaba ushobora kutazeshwa nk’uko wahizwe, Babitangaza mu gihe hasigaye igihe gito uturere tugatangira kumurikira abashinzwe kugenzura imihigo uko bagiye bayesa.
Abarobyi bakora umurimo wo kuroba mu biyaga bya Sake,Mugesera na Birira barasabwa kuroba ku bwinshi ifi zo mu bwoko bw’imamba kuko izifi zibangamiye umusaruro w’ifi za “Terapiya” zikunzwe cyane ku isoko zanatewe muri ibi biyaga.
Ubuyobozi bw’intara y’amajyepfo bwasuye ibikorwa by’abafatanyabikorwa b’akarere ka Nyamagabe, mu rwego rwo kurushaho gusangira amakuru no kunoza imikoranire kugira ngo umuturage n’igihugu birusheho kugera ku iterambere.
Guverineri w’Uburasirazuba Uwamariya Odette arasaba abaturage bo mu murenge wa Kabarondo mu karere ka Kayonza gukora cyane, “buri wese agakora neza ibyo akora kandi akabikora cyane kuko ari cyo cyerekezo Perezida Kagame afitiye Abanyarwanda.”
Bamwe mu baturage bakoze imirimo itandukanye yo kubaka igice cya mbere cy’isoko rya Kivuruga, barishimira ko haricyo byabafashije mu kwiteza imbere kuko amafaranga bakuyemo yabagiriye akamaro.
Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Kinigi, Akarere ka Musanze barashima ko SACCO Abihuta Kinigi yabafashije kubona inguzanyo zo gushora mu buhinzi n’ubucuruzi babasha kwiteza imbere.
Mu kwakira umusanzu ungana na miliyoni 40 z’amafaranga y’u Rwanda yatanzwe na Koperative Umwarimu SACCO, Ikigega Agaciro Development Fund (AgDF) cyahise cyizeza abarimu bafite imishinga ibyara inyungu, ko nabo bazahabwa igishoro cyo kwiteza imbere.
Abakorera muri gare ya Ngororero biganjemo abatwara abagenzi bavuga ko batishimiye uburyo ubuyobozi bw’akarere bubimura muri gare iyo gakeneye kuhakorera indi mirimo. Bavuga ko batungurwa n’uko polisi ibabuza gukoresha iyo gare kandi batategujwe mu gihe bayikodesha na nyirayo.
Abahinzi b’umuceri bo mu Murenge wa Gikonko mu Karere ka Gisagara bibumbiye mu mpuzamakoperative, UCORIBU, barasaba ko bahabwa inyungu ziva ku migabane baguze mu ruganda ICM rututunganya umuceri kuko ngo bitabaye ibyo nta kamaro byaba bibafitiye.
Akarere ka Gasabo n’umuryango Nyafurika w’Ivugabutumwa (AEE Rwanda) ku bufatanye na kaminuza yo muri Hong Kong yigisha iby’ikoranabuhanga (The Hong Kong Polytechnic University) byashyikirije ingo 45 zo mu Karere ka Gasabo umuriro ukomoka ku mirasire y’izuba, ku wa kane tariki ya 28 Gicurasi 2015.
Itsinda ry’abasenateri ryari rimaze iminsi 10 risura ibikorwaremezo by’Umujyi wa Muhanga n’ibyaro, riravuga ko n’ubwo iterambere rigenda ryiyongera mu Karere hagikenewe byinshi byo gushyirwamo imbaraga.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango butangaza ko bitarenze Nzeri 2015 abaturage b’Umurenge wa Mbuye bazaba batangiye gucana amashanyarazi bemerewe na Perezida Paul Kagame ubwo aheruka gusura Akarere ka Ruhango mu mwaka wa 2012.
Isangano ry’abagore baharanira amajyambere y’icyaro (Reseaux des Femmes) rigiye gutangiza umushinga witwa “TUSHIRIKI WOTE” mu Karere ka Rusizi ugamije kongerera ubushobozi abagore 100, by’umwihariko abakora ubucuruzi buciriritse bwambukiranya imipaka mu rwego rwo kubateza imbere.
Nyuma y’icyumweru intumwa za Sena zisura Akarere ka Rubavu mu kugenzura gahunda y’imiturire no kunoza umujyi, tariki ya 27 Gicurasi 2015, zagaragaje ko hakiri ikibazo mu myubakire no gutunganya Umujyi wa Gisenyi ufatwa nk’uwa kabiri nyuma ya Kigali.
Abahejwe n’amateka bo mu Mudugudu wa Gitara, Akagari ka Coko, Umurenge wa Cyahinda mu Karere ka Nyaruguru baratangaza ko kuva aho ubuyobozi butangiye kubategurira umushinga w’ububumbyi bwa kijyambere, basanga buzababyarira umusaruro kurusha ubwo bakoraga mbere.
Abaturage bo mu Murenge wa Nkombo mu Karere ka Rusizi baravuga ko mu gihe abandi Banyarwanda badatuye ku birwa bahabwa inguzanyo n’ibigo by’imari bagatanga ingwate z’imitungo yabo, bo ngo hashize imyaka 2 barafatiwe ingamba n’ibigo by’imari bikorera muri ako karere.