Njyanama irizeza gukemura ikibazo cy’ibagiro rya Misizi

Inama Njyanama y’Akarere ka Muhanga iratangaza ko mu byumweru bibiri iba yacukumuye neza ibibazo byose bigaragara mu ibagiro rya Misizi.

Ibagiro rya Misizi ryubatse mu Murenge wa Shyogwe rikaba ari ryo ribagirwamo inka zose zicururizwa mu Mujyi wa Muhanga, mu rwego rwo kugira ibagiro rijyanye n’igihe kandi ryujuje ibya ngombwa.

Inyama zongeye kuboneka kandi ku giciro gisanzwe kuko ikiguzi cyo kugabaga inka cyasubijwe ku 6000Frw.
Inyama zongeye kuboneka kandi ku giciro gisanzwe kuko ikiguzi cyo kugabaga inka cyasubijwe ku 6000Frw.

Bimwe mu bibazo abahabagisha inka bagaragaza, ku isonga haza icyo kongera amafaranga yishyurwa ku kubagisha inka imwe yiyongereyeho 1500 mu buryo ngo butunguranye.

Ababagisha muri iri bagiro kandi bavuga ko bafitanye ibibazo na rwiyemezamirimo birimo kuba imashini zashyizwemo zidakoreshwa uko bikwiye kuko ngo imashini imwe muri esheshatu ari iyo ikora gusa bigatuma inyama zo mu nda zangirika kubera kutozwa neza kandi kubaga bigafata umwanya munini.

Ibi bibazo byatumye tariki ya 24 Nzeri 2015, Koperative Twiteze Imbere Bacuruzi b’Inyama Muhanga, ibagisha inka mu Misizi ihagarika kubagisha kubera kuzamura igiciro cyo kubaga ariko iza gusubukura imirimo nyuma y’iminsi ibiri ubwo hemezwaga ko ibiciro biba bigumye uko byari bisanzwe.

Igiciro cyo kubaga inka imwe ngo cyavuye ku 2000frw mu 2013 kigera ku 6000frw kugeza ubu, ariko akaba ashobora kugera kuri 7500 nk’uko babimenyeshejwe na rwiyemezamirimo uricunga.

Komisiyo y'ubukungu ya Njyanama ya Muhanga izajya gusuzuma ikibazo cy'ibagira ritavugwamo rumwe ku biciro.
Komisiyo y’ubukungu ya Njyanama ya Muhanga izajya gusuzuma ikibazo cy’ibagira ritavugwamo rumwe ku biciro.

Umuyobozi w’Inama Njyanama y’Akarere ka Muhanga, Innocent Kayiranga, avuga ko habayeho ikosa ryo gutangaza ibiciro byo kubagisha bishya kandi byari bitaraganirwaho na ba nyir’ubwite.

Agira ati “Ubundi Komite Nyobozi yaganiriye na Bureau ya Njyanama bemeza kongeraho 1500frw kuko rwiyemezamirimo agaragaza ko ahomba, ariko ntabwo byamenyeshejwe Njyanama ni yo mpamvu tugiye kubicukumbura bigakemuka neza”.

Njyanama ivuga ko rwiyemezamirimo n’akarere bakorana hatitawe ku baza kubagisha kandi ari bo bafite ijambo rinini kuko ari bo bafite inka, igasaba ko babikuramo isomo ntibizasubire.

Ababagisha inka mu Misizi bifuza ko Njyanama yazajya kureba ibibazo aho kwicara ngo baganire batazi ibibera aho ibagiro riri kuko ngo hari n’ibindi bibazo bicecekwa kandi bibabangamiye.

Ephrem Murindabigwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka