Abayobozi barasabwa guhwitura abirirwa bicaye badakora

Abayobozi b’akarere, ab’imirenge n’ab’utugari mu karere ka Huye, barasabwa gukwitura abirirwa bicaye badakora kugira ngo babashishikarize umurimo wabateza imbere.

Mu nama yabahuje kuri uyu wa 16/9/2015, umuyobozi w’akarere ka Huye, Kayiranga Muzuka Eugène, yabibukije ko intego ya bo ya mbere ari ugutuma imibereho y’abo bayobora irushaho kuba myiza.

Ibyo bazabigeraho ari uko buri wee yitabiriye umurimo agakora atikoresheje.

Raporo y’isuzuma ku mibereho y’ingo iherutse gusohorwa n’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare, yagaragaje ko akarere ka Huye ari ko ka mbere mu Rwanda gafite abaturage bakeya bakennye cyane (5,7%).

Meya Muzuka avuga ko intego bihaye ari iyo guca ubukene mu karere mu gihe gito, ari yo mpamvu abayobozi b’inzego z’ibanze bagomba kurushaho gufasha abo bayobora.

Yagize ati “Abantu birirwa ku mihanda bicaye ntacyo bakora, twe tubikoraho iki? Nta muyobozi ukwiye guca ku muntu wicaye ntacyo akora kandi nijoro ari buze gukenera kurya. Abo ni bo bavamo abajura, ani bo bavamo abakennye cyane badindiza iterambere.”

Ba gitifu b'imirenge yo mu karere ka Huye basinyanye imihigo n'umuyobozi w'akarere baniyemeza kuva mu biro bakegera abaturage
Ba gitifu b’imirenge yo mu karere ka Huye basinyanye imihigo n’umuyobozi w’akarere baniyemeza kuva mu biro bakegera abaturage

Hashize iminsi aka karere gashyizeho ingamba zo gusohoka mu biro, abayobozi b’akarere, imirenge n’utugari bakegera abaturage kugira ngo babashishikarize umurimo ndetse bamenye ibibazo bafite bityo babafashe kubikemura.

Meya Muzuka yabasabye kongera imbaraga muri iyi gahunda agira ati “Abayobozi b’akarere twiyemeje kuzajya dusohoka mu biro saa tatu, ab’imirenge bagasohoka saa yine, ba bagitifu b’utugari, ba sosho (abashinzwe imibereho myiza), twese tukajya mu biturage kureba abo tuyobora, tukabagira inama kandi tukanabakemurira ibibazo.”

Iyi gahunda yo kwegera abaturage nishyirwamo ingufu, izafasha kugabanya umubare w’abakene. Ibi kandi ngo bizashoboka kuko mu myaka itanu ishize abakennye cyane i Huye bari 15%, ubu hakaba hasigaye 5,7% gusa.

Athanase Mbonyingabo, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rusatira na we avuga ko guhashya ubukene bishoboka.

Ati “Hari amafaranga menshi aza gufasha ibyiciro by’abaturage batishoboye batandukanye. Tuzarushaho gukurikirana niba yagejejwe ku bo agenewe, tunabafashe mu kuyakoresha neza.”

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka