Abirukanwe muri Tanzaniya baratabaza basaba aho guhinga

Abanyarwanda birukanwe muri Tanzaniya bagatuzwa mu murenge wa Ngera, mu karere ka Nyaruguru barataka ikibazo cy’imibereho mibi.

Aba Banyarwanda bavuga ko ntaho guhinga bagira, bityo ngo bakaba batabasha kubona uko babaho n’imiryango ya bo.

Bavuga ko kuva batuzwa muri uyu murenge nta bundi bufasha bahawe, ku buryo nta n’ahantu ho guhinga ibibatunga bashobora kubona.

Ibi bavuga ko byatumye bamwe muri bo bigendera bagata amazu ya bo, gusa ngo abafite abana bo byababereye ihurizo.

Batamuriza avuga ko ntacyo bafite kandi n'aho bahawe guhinga ari ku gasi hatera
Batamuriza avuga ko ntacyo bafite kandi n’aho bahawe guhinga ari ku gasi hatera

Batamuriza Jeanne agira ati ”Kuva twagera i Ngera, ntakintu turahabwa. Mbese turahaguye. Bamwe baratorotse baragenda ariko twe dufite abana rugiye kuzagwa aha”.

Bavuga ko bashimira Abanyarwanda basanze muri aka gace batuyemo kuko babakiriye neza bakabafasha, kugeza uyu munsi bakibafasha kubaho.

Icyakora bavuga ko abaturage baje basanga ngo bamaze kubarambirwa, ku buryo nta kintu bakibaha cyo kurya.

Ibi byatumye bamwe muri bo bata amazu bari barubakiwe baragenda, abahasigaye basanga nta mibereho bafite, nk’uko byemezewa na Batamuriza ugira uti “Bamwe bataye amazu barigendera kandi nanjye ntafite abana nagenda, kuko ntabwo namanura amabati ngo nyatekere abana”.

Aba baturage kandi bavuga ko hari ahantu bahawe ngo bahinge, ariko hakaba ari ahantu ku gasi hadashobora kugira ikintu kihera, na cyane ko nta matungo bahawe ngo abafashe kubona ifumbire.

Umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru, Habitegeko Francois, avuga ko ikibazo cy’aba baturege kizwi, ariko akavuga ko hari igishanga cyatunganyijwe muri uyu murenge, kuburyo mu gutanga imirima muri icyo gishanga bazahera kuri aba baturage.

Ati:”Tumaze gutunganya igishanga hafi ahangaha, kandi aba baturage nibo tuzaheraho dutanga imirima, kugirango ibafashe kubona aho bahinga kuko turabizi ko ntaho bafite”.

Mu karere ka Nyaruguru hakiriwe abanyarwanda birukanwe muri Tanzaniya bagera ku miryango 20, mu murenge wa Ngera hakaba haratujwe imiryango 4 gusa, umwe muri bo akaba yarigendeye.

Charles RUZINDANA.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka