“Gucaginga” telefone bitunze abatari bake muri Kigali

Ibyuma byongerera umuriro mu matelefoni mu mujyi wa Kigali biha serivisi benshi bahakorera umuriro ukabashiriraho, bikaninjiriza amafaranga ababikoraho.

Uyu munsi miliyoni zirenga 6.6 mu Rwanda uyu munsi zikoresha telefoni zigendwanwa, aho benshi muri bo bazikoresha mu kazi kabo ka buri munsi.

Iki cyumwa ni kimwe mu biri Nyabugogo kigafasha abakorera muri aka gace gushyira umuriro muri telefoni zabo bitabagoye.
Iki cyumwa ni kimwe mu biri Nyabugogo kigafasha abakorera muri aka gace gushyira umuriro muri telefoni zabo bitabagoye.

Gusa muri abo bose siko baba bafite uburyo bongera umuriro muri izo telefoni zabo bitewe n’akazi bakora gatuma bagenda.

Bamwe mu barebera kure batangiye kuzana uburyo bwo gufasha abakenera umuriro wa telefoni ariko nabo bikabinjiriza agatubutse.

Mobile solar Charger ni bumwe mu buryo bumaze kwamamara muri Kigali n’ahandi mu gihugu kuko butanga umuriro bukoresheje imirasire y’izuba kandi ku giciro gito.

Iki cyuma gikorehwa n'imirasire y'izuba.
Iki cyuma gikorehwa n’imirasire y’izuba.

Twizeyimana Yasine, umukarani mu isoko ry’ahakunze kwitwa kwa Mutangana i Nyabugogo, avuga ko icyo cyuma kimufasha.

Agira ati “Nk’ubu umuriro wari waraye unshiranye mu rugo nta n’amafaranga nfite ngo ngure undi, byatumye nzindukira hano ngo bawunyongereremo.”

Twizeyimana akomeza avuga ko servise bamuha imushimisha kuko aba yizeye umutekano wa terefone ye. Abivuga kubera ko kiriya cyuma kiba gifunze kigafungurwa n’ugikoresha gusa.

Mukandori Jeanne ucuruza imbuto muri iri soko, avuga ko abamushaka batamubura n’ubwo telefone ye ishiramo umuriro vuba.

Atangaza ko telefone ye ayizana mu gitondo yuzuye umuriro ariko ngo saa tanu aba agomba gushyiramo undi. Icyo cyuma ngo ni cyo yifashisha kandi abona bidahenze kuko yishyura amafaranga 100 gusa.

Iki cyuma kandi ngo gitanga akazi ku bagikoresha bakinjiza n’amafaranga nk’uko Muhire Gonzague, umwe muri bo abitangaza.

Uyu musore avuga ko kimwinjiriza amafaranga atari hasi y’ibihumbi bitatu buri munsi cyane ko aba anahacururiza n’amakarita yo guhamagara.

Umukozi ushinzwe urubyiruko mu murenge wa Kimisagara Bikorimana Venuste, atangaza ko ibyo byuma byahawe urubyiruko ku bufatanye bw’umushinga ALED n’umurenge wa Kimisagara uretse ko hari n’ababyibonera mu bundi buryo.

Avuga ko byakozwe muri gahunda ya Girubucuruzi, umurenge wifashisha kugira ngo ugabanye ubushomeri mu rubyiruko.

Ati “Abahawe biriya byuma ubu bameze neza kuko babasha kwigurira umwenda ntawe babanje gutegera amaboko ndetse bakikemurira n’utundi tubazo bitabagoye cyane ko tubatoza no kwizigamira.”

Ikigo cy’iguhugu gishinzwe imirimo ifitiye igihugu akamaro kigaragaza ko Abanyarwanda bakoresha telefone ngendanwa mu Rwanda wiyongera umunsi ku w’undi, aho 66.5% bikoresha itumanaho rigendanwa.

Munyantore Jean Claude

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka