Ngoma: Abacururiza mu masoko babangamiwe n’ubucuruzi bw’agataro

Abacururiza ku dutaro bacuruza ibijyanye n’ibiribwa mu mihanda no mu ngo ku buryo usanga nta muntu uza kubigura mu isoko, nk’uko bitangazwa n’abayakoreramo.

Ibi ngo bituma abasora bakorera mu masoko batabasha kubona abakiriya bahagije kuko baba bahashye n’abo kudutaro batanasora.

Umuraza Denyse, ucuruza ibiribwa muri iri soko yagize ati “Twebwe dutanga umusoro w’ibihumbi bitandatu ariko abantu badasora bakaturusha gucuruza badutwarira abakiriya. Ubuse umuntu yaba abijyana muri karitsiye ukabona nde waza guhahira mu isoko kandi babimuzaniye mu rugo?”

Abacururiza ku gataro bazenguruka mu ngo hakaba n'igihe bikorera agasoko kabo hafi y'umuhanda
Abacururiza ku gataro bazenguruka mu ngo hakaba n’igihe bikorera agasoko kabo hafi y’umuhanda

Abacururiza ku dutaro bo bavuga ko babiterwa n’uko babuze aho bakorera kuko isoko ryabaye rito kandi imirimo yo kuryagura ikaba itararangira.

Uwitwa Mukagatesi yagize ati” Twebwe tuba dushaka ubuzima, iyo umuntu abonye igishoro gito aratangira kandi mu isoko ubu ntamyanya irimo ushatse gukora ntiyabona aho akorera batubwiye ko huzuye.”

Nuwo ariko bakora ubu bucuruzi bwo kumihanda, ngo usanga bahuriramo n’imbogamizi nynshi zirimo kwakwa ibyo bacuruza igihe bahuye n’abashinzwe umutekano(DASSO).

Mukagatesi yakomeje agira ati” Turacuruza ariko usanga bibangamye kuko nk’ubu hari ubwo usanga uhuye na DASSO bakabikwambura ubwo niba ari inyanya ukaba urahombye. Badufasha kubona igishoro kuko twe dufite ubushake bwo gukora.”

Ubuyobozi bw’akarere buvuga ko bwafashe ingamba zo guca ubu bucucuruzi ndetse ubu imirimo yo kwagura iri soko ngo haboneke ibindi bibanza byinshi kubashaka gucuruza ikaba igiye kurangira.

Umuyobozi wungirije w’akarere ka Ngoma ushinzwe ubukungu, Mupenzi George, avuga ko rwiyemezamirimo wubaka iri soko ari gusoza kuburyo bitarenza ukwezi kwa kenda 2015 batarataha iri soko rigatangira gukorerwamo ubwo bucuruzi bwo kudutaro bugacibwa.

Si ubwambere aba bantu bacururiza ku muhanda bamaganwa kuko uretse no kugenda bacururiza mu mihanda hari abarema udusoko ku mihanda aho ngo byanduza umugi ndetse bikanateza akajagari.

Jean Claude Gakwaya

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka