Yinjiza miliyoni 2, 5 ku mwero umwe wa tungurusumu

Sebahinzi Fulgence w’imyaka 32, yishimira ko ku mwero umwe ashobora kwinjiza miliyoni zirenga 2 azikuye mi buhinzi bwa tungurusumu.

Atuye mu Murenge wa Shingiro, akarere ka Musanze, ari naho akorera ubuhinzi bwe, kakaba kamwe mu duce duke duhingwamo tungurusumu mu gihugu.

Tungurusumu ni kimwe mu birungo bisa n’ibitunguru by’umweru ariko bito bikoreshwa mu kongerera uburyohe amafunguro ndetse no kwivura indwara zitandukanye.

Akarere ka Musanze, mu mirenge ya Gataraga, Shingiro ndetse na Busogo ni hamwe mu Rwanda hahingwa tungurusumu ku bwinshi. Iki igihingwa kigira amafaranga menshi kandi igihe cyose usanga gikenewe ku isoko.

Sebahinzi ngo tungurusumu zimwinjiriza miliyoni 2.5 ku mwaka
Sebahinzi ngo tungurusumu zimwinjiriza miliyoni 2.5 ku mwaka

Sebahinzi Fulgence agira ati “ Iki gihingwa ntikibura isoko. Iyo ugisaruye ikiro ari igihumbi nyuma y’iminsi nk’itatu ni 1100…kigera ku bihumbi bitatu.”

Akomeza avuga ko ahinga tungurusumu ku buso bwa hegitare eshanu cyangwa esheshatu azisimburanya n’ibirayi. Ku mwero ushize, Sebahinzi yemeza ko yabonye miliyoni 2.5 z’amafaranga y’u Rwanda ayakuye mu buhinzi bwa tungurusumu.

Yunzemo ati “Icyo tungurusumu yamariye ni uko yanteje imbere, naguzemo umurima wa miliyoni eshatu aho ntangiriye kuzihingira kandi umuryango wanjye utanga mitiweri, mbese ndikenura mu buryo butandukanye.”

Nubwo tungurusumu zibyara amafaranga atari make, icyakora ngo nta nama bahabwa n’inzobere mu buhinzi kugira ngo icyo gihingwa gitezwe imbere nk’uko bikorwa ku bihingwa nk’ibirayi, ibishyimbo ndetse n’ibigori kugira ngo umusaruro uzamuke.

NSHIMIYIMANA Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 12 )

Mwiriwe ese mwadufasha mukaduha contact ze ko byadufasha.murakoze

Gedeon yanditse ku itariki ya: 7-07-2021  →  Musubize

Mwiriwe ese mwadufasha mukaduha contact ze ko byadufasha.murakoze

Gedeon yanditse ku itariki ya: 7-07-2021  →  Musubize

Nabazaga, Mwamfasha kumenya ubwoko bwatungurusumu duhinga hano mu RWANDA (varieties of garlics in rwanda)? murakoze

MBARUBUKEYE ATHANASE yanditse ku itariki ya: 18-12-2020  →  Musubize

Nabazaga ingano ya tungurusumu zaterwa kuri hegitari imwe. Murakoze

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 15-05-2020  →  Musubize

nabazaga aho umuntu yabona imbuto cg umurama no kumenya aho yera

coca yanditse ku itariki ya: 30-11-2017  →  Musubize

muraho !w,mwazaduhaye contact zuwo muhinzi tuka musura muhuhinzibwe ko numva asobanutse murakoze

alias yanditse ku itariki ya: 24-02-2017  →  Musubize

twifuza kumenya ahozakwera Nina ari mugihugu hose nuburyo zihingwa.
murakoze

samuel alias yanditse ku itariki ya: 31-10-2016  →  Musubize

NABAZAGANIBAZERAMURWANDAHOSE?

GERARD yanditse ku itariki ya: 17-02-2016  →  Musubize

NONESE MUMURENGE WANYAMATA INTARA
YIBURASIRAZUBA ZAHABA? MURAKOZE.

THEONESTE yanditse ku itariki ya: 22-01-2016  →  Musubize

mwaduhaha contacts zuwo mugabo tukabsha kumwigira.Murakoze izuba rirashe

Trinite yanditse ku itariki ya: 21-09-2015  →  Musubize

yewe birashoboka ahubwo caurage ariko bisaba kuzitaho cyane

kalimba banga claude yanditse ku itariki ya: 19-09-2015  →  Musubize

ikintu cyose iyo ugihaye umwanya ubona inyungu zacyo

Kamayirese yanditse ku itariki ya: 19-09-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka