Umukobwa watinyutse kubumba amatafari bigiye kumurihira kaminuza
Uwayezu Gloriose w’imyaka 25 watinyutse akazi ko kubumba amatafari, avuga ko byamuteje imbere none ateganya kwirihira kaminuza mu mwaka utaha.
Uwayezu utuye mu Kagali ka Kigombe, Umurenge wa Muhoza ari na ho akorera abumbira akanatwikira amatafari ahiye. Avuga ko akoresha abakozi 20 ku munsi, bamwe babumba abandi bagatunda amatafari naho abasigaye bagatonda itanura.

Avuga ko akirangiza mu 2012 amashuri yisumbuye mu ibaruramari yashatse akazi arakabura agira amahirwe afatwa mu rubyiruko rwahuguwe n’umushinga Technoserve ku ihangira imirimo no gukorana n’ibigo by’imari.
Uwayezu arangije ayo mahugurwa yakoze umushinga yo kubumba amatafari awushyikiriza ikigo cy’imari iciriritse abona inguzanyo ya miliyoni 1.5 arakora none mu gihe cy’umwaka amaze muri ako kazi ngo ntabura inyungu y’ibihumbi 300 ku kwezi.

Agira ati “Maze kugura ingurube eshatu imwe yarabyaye ifite abana umunani mbasha gufasha umubyeyi kurihirira umunyeshuri mbese nkishyura na banki neza no ku kwezi nkabasha kwizigamira ibihumbi 40, inyungu ya buri kwezi ni ibihumbi 300.”
Akomeza avuga ko narangiza kwishyura icyiciro cya mbere cy’inguzanyo ateganya kuzasaba indi nguzanyo yaguye umushinga we kandi azatangira kwiga kaminuza yirihirira kuva mu mwaka wa 2016.
Ku kirombe no ku itanura rya Uwayezu uhasanga abagabo n’abagore akoresha bahuze mu kazi.

Murwanashyaka Gabriel umwe mu bo twasanze atonda amatafari yo gutwika yabwiye Kigali Today ko akazi yahawe na Gloriose kamugiriye akamaro kuko amafaranga akuramo yunganira urugo rwe rukiteza imbere.
Yunzemo ati “Urugo rwanjye rurakomeye ni urugo rw’umugabo. Amafaranga mukuraho nkakuramo mitiweli, ibikoresho by’urugo, umwana akambara, umugore akamabara urugo rukamererwa neza.”
Nyirakarega Petronilla na we wahaye akazi n’uwo mukobwa akangurira abandi bakobwa cyangwa abagore gukura amaboko mu mufuka bibarinda ingeso mbi z’uburaya no guca inshuro batabishoboye.
NSHIMIYIMANA Leonard
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
Courage Gloriose ,erega mu Rwanda rwacu dukeneye abakobwa bareba kure nkawe
great! ibi nibyo dukeneye apana uburaya nizindi ngesombi
uyu yabera urugero abandi bahora bateze akazi kuri Leta, kwihangira imirimo birafasha cyane
Uyumuntu afite umushinga mwiza cyane.