Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) cyahuguye amakoperative akorera mu karere ka Rubavu kuwa 04 Ukuboza 2015.
Kuva tariki 03 Ukuboza 2015 u Rwanda ni umunyamuryango wa 12 w’ikigo cya Africa cy’ishoramari, AFC nk’uko icyo kigo cyabitangaje.
Abahinzi b’ibirayi mu Karere ka Nyabihu bavuga ko amakusanyirizo yabyo yahesheje agaciro umusaruro anaca abamamyi mu bucuruzi bw’ibirayi.
Abatuye umudugudu wa Kabahushi mu Murenge wa Murama akarere ka Ngoma, wakusanije miliyoni 2Frw bigurira matera n’amashyiga agezweho ya cana rumwe.
Ababaruramari 922 mu gihugu hose bari gukora ibizamini, bibashoboza kuba abanyamwuga no kwirinda ibihombo mu bigo bakorera.
Abadodera imyanda muri Santere ya Congo-Nil mu Murenge wa Gihango mu Karere ka Rutsiro banze gukorera mu gakiriro bavuga ko byabahombya.
Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo avuga ko gahunda ya “Kora Wigire”, ihura n’ingorane ziturutse ku myuvire ya bamwe mu baturage.
Umuryango ‘Women for Women International’ uravuga ko iterambere ry’abagenerwabikorwa bawo (abagore bakennye), ngo ririmo kwanga kuko uruhare rw’abagabo babo rutagaragara.
Umuryango utaba imbabare Croix-rouge ugiye guteza imbere abasigajwe inyuma n’amateka bo mu karere ka Gicumbi babagabira inka zo korora.
Imiryango 80 ikennye cyane mu karere ka Ngoma yikuye mu bukene, nyuma yo guhabwa igishoro cy’ibihumbi 75 Frw yo gukora imishinga y’iterambere.
Ikigo gishinzwe guteza imbere ubushakashatsi kuri gahunda za Leta (IPAR), kiratangaza ko Leta zikibangamirwa n’ubuke bw’abashakashatsi bayunganira muri iki gice.
Abahuguriwe gukora imishinga na BDF bahabwa umwanya wo gusobanura iyo bikoreye imbere y’ubuyobozi bw’iki kigo n’abanyamabanki, abisobanuye neza bakemererwa inguzanyo.
Bamwe mu baturage barema isoko rya Rwikiniro mu murenge wa Rwimbogo, bavuga ko iryo isoko ritabyazwa umusaruro nk’uko byakagombye.
Abafatanyabikorwa b’Akarere ka Nyabihu barasabwa gukorera hamwe mu guhanga imirimo mishya 5500 itari ubuhinzi, bityo akarere kabo kakarushaho gutera imbere.
Abaturage batuye mu murenge wa Gihango mu Karere ka Rutsiro barashinja abayobozi b’imidugudu kutabahesha inguzanyo batse muri Sacco ya Gihango.
Ihuriro ry’imiryango y’abahinzi bo mu muryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAFF), ryateguye umushinga w’itegeko rizorohereza imikorere yayo mu karere.
Bamwe mu baturage bahinga umuceri mu karere ka Nyamasheke, barasaba abo bireba kubashyigikira ngo uruganda bateganya rutonora umuceri rubashe kubakwa.
Ministeri y’imari (MINECOFIN) yashimiye MTN umusanzu yatanze mu kigega Agaciro Development Fund, ivuga ko byibutsa abandi gukomeza gushyigikira iterambere ry’igihugu.
Banki ya ECOBANK yatangije uburyo bushya bwo gutanga ikarita izwi nka Visa Card idakenera kuba uyikoresha afite konti muri banki kugira ngo abone amafaranga ye.
Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Kagano bavuga ko batemera uburyo abaturage batishoboye bahawe inkunga y’ingoboka muri VUP.
Bamwe mu bacuruzi bafite amaduka akomeye mu mujyi wa Nyanza, baravugwaho kuba badatanga fagitire ku bakiriya ku bw’impamvu z’uburiganya.
gukora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro byatumye abagore babasha kwiteza imbere kuko amafaranga bakuramo ngo abahesha ibyo bakeneye.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyabihu buratangaza ko abafite umuriro muri aka karere umwaka urangira bageze ku kigero cya 17,5%.
Abanyamakuru b’abagore mu Rwanda batangaza ko ubumenyi bungukiye mu mahugurwa bahawe buzabafasha mu kwihangira imirimo no kunoza akazi mu itangazamakuru.
Ntasoni Collete, umugore ukorera mu Gakiriro ka Mayange mu karere ka Bugesera, watinyutse gukora ububaji yinjiza ibihumbi 300Frw ku kwezi.
Abatuye Akarere ka Ngoma barataka guhenda kw’ibitoki bavuga ko byikubye gatatu kubera umuyaga waguye nabi ukagusha insina.
Bamwe mu bakiriya ba BK mu Karere ka Nyamasheke bavuga ko bananiwe kwishyura inguzanyo bitewe no kuba barazibahaye mu buryo budakwiye.
Ambasaderi w’umuryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi (EU), kuri uyu wa 11 Ugushyingo 2015 yasuye umuhanda w’ibitaka Rugarama-Mwogo-Nkungu watunganyijwe ku nkunga ys EU.
Abahahira mu masoko yo muri Kamonyi baratangaza ko ibiribwa by’ibanze bikenerwa n’umuturage mu buzima bwa buri munsi byiyongereye ku biciro.
Umuyobozi wa Banki y’isi mu Rwanda Sameh Waaba, aratangaza ko mu mezi ane isoko ryo kubaka imihanda mu Mujyi wa Muhanga riraba ryatanzwe.