Abaturage bamaze kwinjiza Miliyari y’amafaranga babikesha KCP

Abaturage b’Akarere ka Ruhango mu gace k’Amayaga, bamaze kwinjiza amafaranga angana na Miliyari babikesha uruganda rw’imyumbati begerejwe na Perezida Kagame.

Ibi bishimangirwa n’umuyobozi w’uruganda rwa Kinazi Cassava Plant “KCP” Runazi Robert, aho avuga ko kuva uru ruganda rwatangira imirimo yarwo tariki ya 16/04/2012 rutangijwe na Perezida Paul Kagame, ko rumaze kwinjiza amafaranga akabakaba muri Miliyari mu mifuka y’abaturage batandukanye.

abaturage bakora imirimo itandukanye
abaturage bakora imirimo itandukanye

Ngo magingo aya, amafaranga uru ruganda rumaze kugeza mu mifuka y’abaturage binyuze mu kwishyura ibikorwa na serivise ruhabwa, ni ukuvuga kugura imyumbati, kwishyura imishahara y’abakozi bakora ibikorwa binyuranye byo guhinga, gusarura, gupakira imyumbati, gutonora imyumbati, n’ibindi akabakaba miliyari imwe y’amafaranga y’u Rwanda.

Uyu muyobozi akomeza avuga ko amafaranga azinjira mu mifuka y’abaturage, atari aya gusa, kuko ngo azakomeza kwiyongera uko uruganda ruzagenda rwagura imikorere yarwo.

Bamwe mu baturage baturiye uru ruganda, bavuga ko bishimira kuba uru ruganda rwarabegerejwe, kuko bahakura byinshi bibatungira ubuzima ndetse bakanitezxa imbere.

Bantwayiki Marie, akora muri uru ruganda akazi ko gutonora imyumbati yinjijwe muri uru ruganda, avuga ko we na bagenzi be bahakorana, ko bahakura amafaranga atari make buri kwezi.

Ati “Hano ikilo cy’imyumbati bagitonorera amafaranga atanu, ufite imbaraga rero,ashobora kwinjiza amafaranga menshi”.

Uruganda rwa Kinazi, rwatangiye imirimo yarwo mu mwaka wa 2012, rukaba rwaruzuye rutwaye akayabo ka Miliyali 6 na Miliyoni 500, kuva rwatangira, rukaba rwaragiye ruhura n’ikibazo cyo kubona umusaruro uhagije rutunganya, kubera ahanini indwara yagiye yibazira imbuto y’imyumbati.

Umuyobozi warwo Runazi Robert, akavuga ko igihe habonetse umusaruro uhagije, amafaranga yinjira mu mifuka y’abaturage aziyongera cyane.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka