Aba bacuruzi bavuga ko ubusanzwe mu minsi ibanziriza iminsi mikuru isoza umwaka ya noheli n’ubunani wasangaga bafite abakiriya benshi bakabasha kwinjiza amafaranga menshi, bigaca amarenga ku bushyuhe bw’iyi minsi mikuru nyir’izina.

Nshimiyayinkamiye Michelinne, umucuruzi wa butike y’ubuconsho mu isantere ya Kabuga mu Murenge wa Rubengera avuga ko kugeza ubu nta bushyuhe mu bakiriya bahahira iwe ari kubona.
Agira ati “Ubundi noheli itwibutsa ivuka rya Yezu, ariko mu buzima busanzwe ibijyanye no gucuruza byarahindutse, niba ari ubukungu bumeze nabi simbizi ariko ntago amafaranga akiboneka. Umuntu yatgereza akazareba ko kuri iriya minsi wenda ibintu bizahinduka.”
Nyirahabukwiha Dancille, umucuruzi w’ ikigage yunga mu rya mugenzi we akavuga ko uyu mwaka bigaragara ko iminsi ibanziriza imikuru idashyushye nk’uko byari bisanzwe.
Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi, Hakizimana Sebastien, umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe ubukungu we avuga kobidakwiye ko abantu bahugira mu kwishimira kwizihiza iminsi mikuru, bikbavamo intandaro yo gusesagura.
Ati “Mu karere kacu iminsi mikuru barayitabira, ariko ababona ko bitanashyushye bagomba kwibuka ko ntago umunsi muukuru ari ugutanga amafaranga no kuyapfusha ubusa, ahubwo tugomba no kuzirikana ku buryo bwo kuyazigama, bagateganya ko ejobundi abana bazasubira ku ishuri n’ibindi.”
Umuco wo kudasesagura bikunze kuboneka mu minsi mikuru, na Leta igasaba Abanyarwanda kuwukangukira kuko usanga biteza ubukene mu banyagihugu mu minsi ikurikiyeho, bityo buri wese akaba asabwa kwirinda guhugira mu kwishimisha muri iriya minsi akiyibagiza ko n’ejo azakenera kubaho no gutera imbere.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|