Inama y’Umuhora wa Ruguru izaganira ku ngengo y’imari

Abaministiri b’imari b’ibihugu binyurwamo n’Umuhora wa ruguru (Northern Corridor), bazagaragariza abakuru b’ibihugu aho imishinga y’ibikorwa remezo byayo igeze ku wa kane 10 Ukuboza 2015.

Abashinzwe gushyira mu bikorwa imishinga yo kubaka ibikorwaremezo bya Northern Corridor, bagaragaza ko nubwo iyo mishinga yabonye abaterankunga, hari amasezerano ibihugu bitaragirana na bo, ndetse n’aho ingengo y’imari yabonetse hakaba hatarakorwa amasezerano n’abubatsi.

Abayobozi b'itsinda rishyira mu bikorwa imishinga y'umuhora wa ruguru, bari mu nama i Kigali.
Abayobozi b’itsinda rishyira mu bikorwa imishinga y’umuhora wa ruguru, bari mu nama i Kigali.

Inyandiko irimo kuganirwaho n’izo mpuguke, igaragaza ko umushinga w’umuhanda wa gari ya moshi ufite abaterankunga ba banki y’abashinwa, Exim Bank; uwo gutanga amashanyarazi no kuyakwirakwiza mu bihugu na wo ukaba uzahabwa ingengo y’imari na Banki Nyafurika itsura Amajyambere(BAD).

Umushinga wo kubaka ibigega bitunganya peterori n’impombo zayo zizajya ziyikwirakwiza mu bihugu bigize Umuhora wa Ruguru, na wo uteganya gukura igishoro mu baterankunga ba Banki y’Isi bitwa IFC.

Bitewe no gukenerwa ingengo y’imari nyinshi, ibihugu binyurwamo n’Umuhora wa Ruguru byiyemeje guhamagarira abikorera babikomokamo kwitabira inama ngarukamwaka za Northern Corridor, kugira ngo havemo abashobora kwiyemeza gufatanya mu bwubatsi bw’ibikorwa remezo mu karere.

Abakozi b'inzego za Leta mu bihugu bigize Umuhora wa Ruguru bashinzwe guteza imbere imishinga y'ibikorwa remezo na serivisi muri uwo muhora,
Abakozi b’inzego za Leta mu bihugu bigize Umuhora wa Ruguru bashinzwe guteza imbere imishinga y’ibikorwa remezo na serivisi muri uwo muhora,

Inama ya 12 y’abaministiri bashinzwe imari mu bihugu bigize Umuhora wa Ruguru izitabirwa n’abaministiri bashinzwe ibikorwa remezo n’ab’umutungo kamere; iteganijwe i Kigali kuri uyu wa gatatu tariki 09 Ukuboza 2015.

Bazaba bategura raporo izagezwa ku bakuru b’ibihugu by’u Rwanda, Uganda, Kenya na Sudani y’Amajyepfo, bazaganira ku iterambere ry’Umuhora wa Ruguru ku wa kane w’iki cyumweru.

Ibitekerezo   ( 1 )

banonosore iyo mishinga neza maze ibikorwaremezo byo muri bihugu bigize uyu muhora bigerweho uko byakabaye

Gasama yanditse ku itariki ya: 8-12-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka