Prof Shyaka Anastase uyobora Urwego rushinzwe imiyoborere (RGB), yagaragaje uburyo Abanyarwanda bateye imbere mu miyoborere, mu kwishakamo ibisubizo no gukomeza kurinda iterambere ryagezweho.

Umuyobozi wa RGB yavuze ko inzego z’imiyoborere, izitanga serivisi, amashuri n’amavuriro byegerejwe abaturage, ariko ngo igisigaye ni ukunoza serivisi.
Ati:"Ubu 3/4 by’abana bajya ku ishuri ntibarenza Kilometero ebyiri bataragerayo, igisigaye ni ukunoza ireme ry’uburezi no kongera amashuri yigisha imyuga n’ubumenyingiro".
Prof Shyaka yashimye kandi ko muri buri murenge hari ikigo nderabuzima, kandi ko gahunda ikomeje yo guha buri kagari ikigo cy’ubuvuzi, mu rwego gufasha abaturage kwivuriza hafi.
Hari umuturage wamenyesheje inama y’Umushyikirano ko indwara ya Malariya yibasiye benshi mu gace k’iwabo, ariko biza kugaragazwa ko ikibazo kiri mu gihugu hose.
Ministiri w’Ubuzima, Dr Agnes Binagwaho yasobanuye ko malaria yatewe no kubura inzitiramibu, ndetse ko izabonetse zitari ziteye umuti.
Yavuze ko inzitiramibu Miliyoni 1.6 Leta yatanze muri uyu mwaka zidahagije, ku buryo ngo muri uyu ugiye gutangira hazatangwa izigera kuri Miliyoni 4.6.
Kuri uyu wa mbere w’Inama y’Umushyikirano, hanagaragajwe ikibazo cy’icuruzwa ry’abantu, gishobora gufatirwa imyanzuro ikomeye irimo guhana abafatirwa mu cyaha mu buryo bukomeye.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|