Ibiganiro byatanzwe n’ikigo cy’imisoro n’amahoro (RRA) ku wa 23 Ukuboza 2015 biganije gusobanurira abikorera ibijyanye n’imisoro mu rwego rwo kurushaho gukurikiza amategeko.

Umuyobozi w’urugaga rw’abikorera mu ntara y’Iburengerazuba Prof Kubwimana Chrisologue avuga ko abikorera bakwiye gukurikiza amategeko batanga imisoro kuko abikorera ni inkingi nkuru y’ubukungu bw’igihugu.
Prof Kubwimana avuga ko imisoro iva mu bikorwa bibyara inyungu bakora ari yo igira uruhare rukomeye mu gushyigikira isanduku ya leta ndetse n’amajyambere y’igihugu.
Yemeza ko ikigo cy’imisoro n’amahoro ari abafatanyabikorwa b’abikorera mu kuzamura iterambere ry’igihugu aho kuba abo gutinywa bitwaga ba "Rujigo".
Amahugurwa atangwa na RRA akaba afite agaciro ko kugaragaza ubufatanye hagati ya Leta n’abikorera.
Munyentwari Gadi, Komiseri wungirije ashishikariza abikorera kwitabira gukoresha utumashini dutanga inyemezabuguzi yemewe n’ikigo cy’imisoro n’amahoro tuzwi nka EBM dufasha gukusanya umusoro ku nyongeragaciro (TVA).
Atangaza ko EBM zigomba gukoreshwa mu guha agaciro gakwiye umusoro wa TVA.
Agira ati: “Umusoro ku nyongeragaciro niwo musoro woroshye kwishyura ariko niwo urimo imbogamizi nyinshi. Twake fagitire ya EBM bityo twubake igihugu cyacu, kandi ni inshingano ya buri wese gukurikirana uko umusoro utanzwe.”
EBM ifasha RRA gukurikirana uburyo bwo gusoresha ndetse no gufasha abacuruzi gukurikirana ibicuruzwa byabo ndetse no koroshya ubugenzuzi bituma no gusubizwa umusoro wa TVA byihuta.

Ibiganiro byibanze ku musoro ku nyongeragaciro, umusoro ku nyungu, imisoro y’inzego z’ibanze, imisoro ya za gasutamo, umusoro ufatirwa ku bicuruzwa bitumizwa mu mahanga, ungana na 5%.
Mu Rwanda habarirwa abacuruzi ibihumbi 12 bagomba gutanga EBM, nyamara abazikoresha bagera kuri 89%, n’ubwo abazifite ngo bazikoresha nabi bitewe n’uko aho barangura batabandikira ibiciro by’ukuri by’ibyo bishyura.
Agira ati: “N’ubwo benshi bafite utumashini dutanga inyemezabuguzi, siko badukoresha mu gutanga inyemezabuguzi z’ukuri zanditseho ibiciro by’ukuri kuko baba bashaka kugaruza bitewe n’amakosa akorwa barangura.”
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
turiya tumashini ni ingenzi bacuruzi mushishikarire kudukoresha twiyubakire igihugu