Abacuruzaga mu kajagari bagiye kugana amasoko

Abagore bacuruzaga mu kajagari mu Karere ka Nyamagabe, batewe inkunga yo kubona igishoro no kuzabona ibibanza mu masoko bakava ku mihanda.

Tariki 24 Ukuboza 2015, Inama y’Igihugu y’Abagore yagiranye amasezerano n’ubuyobozi bw’akarere, ubw’imirenge igera kuri itandatu na za SACCO, y’ubufasha bw’amafaranga miliyoni 12Frw, bwahawe abagore bacururizaga mu kajagari kugira ngo bakore ubucuruzi bwemewe.

Abacururizaga ku muhanda batewe inkunga yo kujya mu masoko.
Abacururizaga ku muhanda batewe inkunga yo kujya mu masoko.

Bernadette Mukashyaka ushinzwe imibereho myiza mu nama y’igihugu y’abagore, yatangaje ko nyuma y’amasezerano yasinywe hagati y’inzego zitandukanye, abagore ba Nyamagabe bazava mu bucuruzi bw’akajagari.

Yagize ati “Aya mafaranga agiye gufasha abagore, biteze imbere, ka kajagari mwajyaga mubona hano muri Nyamagabe kagabanuke, abagore bagire umurongo wo gukoreramo, mbese bakore ubucuruzi bwizewe butari ubwo kugataro.”

Agnes Uwimbabazi, ni umwe mu bagore bahawe inkunga ucururiza mu murenge wa Gasaka, yatangaje ko bitewe n’uko nta bushobozi bacuruzaga nabi ariko ubwo batewe inkunga byinshi bigiye guhinduka.

Abayobozi b'akarere abimirenge na za SACCO basinye amazeserano y'uko bakurikirana amafaranga yahawe abacururizaga mu kajagari.
Abayobozi b’akarere abimirenge na za SACCO basinye amazeserano y’uko bakurikirana amafaranga yahawe abacururizaga mu kajagari.

Ati “Ubwo baduteye inkunga tugiye gukorera mu isoko ubwo tubonye igishoro, kandi batwijeje ko isoko rishya bagiye gushyiramo ingufu rikuzura vuba, noneho tukarushaho gutera imbere dukorera ahantu hemewe.”

Abagore batewe inkunga, bizeye gukora kugira ngo baziteze imbere kandi babashe gusubiza amafaranga bahawe kugira ngo bizagere ku bandi, nk’uko Reocadie Ntancuti imwe abitanga.

Ati “Twakoreraga mu bukene ariko tubonye ikitwunganira, tuzakora twiteze imbere kandi tubishyure kugira ngo muzagaruke mudutere inkunga.”

Emile Byiringiro umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage yatangaje ko n’ubwo bahawe amafaranga bitarangiriye aho bazakurikiranwa kugira ngo bayabyaze umusaruro.

Ati “Dufite ingamba zo gukurikirana aya mafaranga agitangira gukoreshwa n’ubuyo azajya yishyurwa, dufite inzego zitandukanye zizadufasha, kandi aba bagore bari basanzwe mu makoperative nubwo bakoraga mu buryo budahwitse bikaba bizatworohera.”

Umusaruro w’aya mafaranga ukazakomeza no kujya muzindi koperative abagore bakarushaho gutera imbere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nibyagaciro niba koko leta nabo ibatekerezaho.babikorane ubushishozi kuko harubwo bamwe babigiramo ibihombo.ibaze nawe gushiraho isoko riri free.ugashoramo amafranga ukibagirwa kuryamamaza.

baptiste yanditse ku itariki ya: 27-12-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka