U Rwanda rwabaye umunyamuryango w’Ikigo cy’Ishoramari, AFC
Kuva tariki 03 Ukuboza 2015 u Rwanda ni umunyamuryango wa 12 w’ikigo cya Africa cy’ishoramari, AFC nk’uko icyo kigo cyabitangaje.
Tariki 04 Ugushyingo 2015 ni bwo u Rwanda rwasinye amasezerano yo kuba umunyamuryango w’icyo kigo, kuri uyu wakane kikaba cyatangaje ko u Rwanda rwemerewe kuba umunyamuryango wacyo.
Icyo kigo kibarizwa muri Nigeria cyashinzwe muri 2007 mu rwego rwo gushora imari mu mishinga minini hirya no hino muri Afurika.
Kugeza ubu, AFC kimaze gushora miliyari 2.6 z’amadolari y’Amerika mu mishinga minini iri mu bihugu 24 by’Africa, iyo mishinga ikaba ari iy’amashanyarazi, itumanaho, ubwikorezi, umutungo kamere ndetse n’inganda nini.
Ibihugu birindwi byo muri Afurika y’Uburengerazuba birimo Nigeria na Ghana byonyine byihariye 46% by’imigabane y’icyo kigo.
Minisitiri w’Imari n’Igenamigami Amb. Claver Gatete, yavuze ko ari ibyishimo kuba u Rwanda rubaye igihugu cya mbere cyo muri Afurika y’Uburasirazuba cyinjiye muri AFC, akavuga ko ari ikigo cy’iterambere kizwiho ubushobozi bwo gutanga ibisubizo by’ishoramari ku mishinga minini muri Afurika.
Guverinoma y’u Rwanda ifite imishinga isaga 20 ikeneye ishoramari rya miliyari 22.93 z’amadolari y’Amerika mu rwego rwo kuzamura ubukungu bw’igihugu.
Mu bikorwa remezo u Rwanda rukeneye miliyoni 930.4 z’amadorari y’Amerika mu rwego rwo kubaka imihanda hirya no hino mu gihugu no kongera ingufu z’amashanyarazi.
Kuri ibi haniyongeraho umushinga w’inzira ya gari ya moshi izahuza u Rwanda na Tanzaniya n’Uburundi ndetse n’umushinga w’ikibuga cy’indege kizatwara miliyoni 700 z’amadolari, kizajya kinyuraho abagenzi nibura miliyoni eshatu buri mwaka.
Uretse iyi mishinga u Rwanda runafite n’indi mishinga mu buhinzi na yo ikeneye gushorwamo imari.
Uretse u Rwanda rwinjiye muri AFC, na Uganda yahise yemererwa kuba umunyamuryango w’icyo kigo, bikaba ari byo bihugu byonyine bimaze kwemererwa kuba abanyamuryango muri bitanu bigize umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
urwandaruratera imbere nibyiza dukomereze ahooo!!