Bubaha akazi k’ubunyonzi gatunze benshi mu rubyiruko
Abakora akazi ko gutwara abantu n’ibintu ku magare bibumbiye muri koperative “Abisunganye” mu Karere ka Gatsibo, bavuga ko aka kazi kabafatiye runini.
Aba banyonzi bavuga kandi ko bafite umuhigo wo gukora cyane, kugira ngo bazagire ubushobozi bwo gutwara n’ibindi binyabiziga bikoreshwa na moteri nk’amapikipiki n’imodoka.

Abenshi muri bo biganjemo urubyiruko bahamya ko, kuva batangira gukora aka kazi hari byinshi kabafashijemo mu bijyanye n’iterambere.
Nkurunziza Jean Bosco ni umwe muri aba banyonzi, avuga ko aka kazi akamazemo imyaka itanu, agira ati “Nabashije kugura inka kandi mu minsi ishije naguze n’akarima k’ibihumbi 300, byose mbikesha umwuha wo gutwara abantu n’ibintu ku igare.”
Aba banyonzi bo mu murenge wa Rugarama banashimira Perezida Kagame uburyo yabafashije mu mikorere yabo bakemererwa kujya bagendera no muri kaburimbo, ariko bagasaba n’ubuyobozi bubegereye ko bwabafasha kubona inkunga kugira ngo barusheho kwiteza imbere.
Umukozi ushinzwe imiyoborere myiza mu murenge wa Rugarama Mpagazehe Emmanuel, ashima uburyo aba basore b’abanyonzi bakora neza bagamije kwiteza imbere dore ko uretse gutwara igare banishyiriyeho ubucuruzi bw’ibyuma by’amagare.
Akavuga ko ibyo byose bigaragaza ubushake bafite mu kwiteza imbere.
Ati “Uru rubyiruko rwibumbiye muri iyi koperative y’abanyonzi, ubona ko rufite ubushake bwo gukora ni nayo mpamvu natwe nk’ubuyobozi tugerageza kubakorera ubuvugizi kugira ngo babone inkunga.”
Iyi koperative ‘’Abisunganye’’y’abanyonzi bo mu murenge wa Rugarama, yatangiye mu 2010 ikaba igizwe n’abanyamuryango 138 bose b’igitsina gabo.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
akazi kose gakozwe neza gahesha ishema nyirako, upfa kutagasuzugura