Abatumiza ibicuruzwa bazajya babisorera mbere y’uko bigera i Mombasa

Guhera muri Mutarama 2016, Abanyarwanda ndetse n’abandi bakoresha icyambu cya Mombasa, bazajya basorera ibicuruzwa byabo ku biro bishinzwe imisoro mu Kenya “Kenya Revenue Authority (KRA)” mbere y’uko bagera ku kibuga.

Ngo bikazakorwa mu rwego rwo kwihutisha imizigo ndetse no kugabanya ubwinshi bw’abasora ku Cyambu cya Mombasa.

Ibicuruzwa biva mu mahanga bizajya bisora bitaragera i Mombasa.
Ibicuruzwa biva mu mahanga bizajya bisora bitaragera i Mombasa.

Umwe mu bashinzwe imisoro muri Kenya, Julius Musyioki, yavuze ko ubu bamaze gushyiraho uburyo bwo gutuma abatumiza ibicuruzwa mu mahanga bashobora kubisorera bikiri mu bwato bitaragera ku cyambu cya Mombasa.

Mu nkuru dukesha The New Times, yagize ati “Ubu buryo bwo gusorera ibicuruzwa bikiri mu bwato bitaragera ku cyambu, buzatuma ibicuruzwa bitumizwa mu mahanga bimara amasaha 12 gusa ku cyambu mu gihe ubundi byahamaraga iminsi itatu .”

Musyioki yavuze ko ikigamijwe ari uko, guhera muri Mutarama 2016 bazaba batanga serivisi zo gusorera ibicuruzwa bitaragera ku cyambu,ariko intego ikaba kuzakorana na 70% by’abatumiza ibintu mu mahanga.

Gutinda kw’ibicuruzwa ku Cyambu cya Mombasa bituma abacuruzi bahatakariza amafaranga menshi, ayo mafaranga batakaza bakayongera ku giciro cyishyurwa n’umuguzi. Ibyo bigatuma ibiciro bizamuka ku isoko.

Ubu abatumiza ibicuruzwa mu mahanga bashobora kuzuza inyandiko zimenyanisha imisoro bifashishije internet, bakazoherereza umukozi ushinzwe imisoro kugira ngo atangire kubara imisoro ibicuruzwa bigomba kwishyura bitaragera ku cyambu.

John Njiraini, Komiseri Mukuru w’Ikigo gishinzwe Imisoro muri Kenya, ashishikariza abatumiza ibicuruzwa mu mahanga kwitabira gukoresha ubu buryo bwo gusorera ibicuruzwa bitaragera ku cyambu kuko bifasha abacuruzi, amasosiyeti y’ubucuruzi n’abanyenganda gukoresha amafaranga make kuko ibicuruzwa byabo bimara igihe gito ku cyambu.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka