Abahabwa inkunga y’ingoboka bakatwa amafaranga ntibamenye irengero ryayo
Abahabwa inkunga y’ingoboka bo mu Murenge wa Butare mu Karere ka Rusizi, barinubira amafaranga bakatwa ariko ntibamenye iyo arengera.
Aba bakecuru n’abasaza bo mu murenge wa Rutare bavuga ko hashize imyaka itanu bakatwa 500Frw muyo bagenerwa ku inkunga y’ingoboka, bababwira ko ari aya koperative. Ariko bavuga ko kuva batangira iyo koperative nta nyungu yari yabageraho.

Sinumvayabo Vicent umwe mu bahabwa inkunga y’ingoboka, avuga ko mu mafaranga agenerwa na Leta ahora akurwaho amafaranga, hakaba harageze n’igihe Sacco yabakase 7000Frw bababwira ko ari aya koperative ariko ngo iyo koperative ntayo bazi.
Agira ati “Ikibazo mbaza ni uko njya guhembwa ku gatabo hakavaho bitanu muri Sacco hagasigaramo birindwi, bakatubwira ngo ni aya koperative twashatse iyo koperative tubura aho ishingiye.”
Bacamurwango Leonard yibaza impamvu batamenya irengero ry’amafaranga bakatwa, kuko ngo banagerageje kubaza ubuyobozi ntibasobanurirwa, bibatera impungenge z’uko anyerezwa.
Ati “Twebwe impamvu tuvuga ko tutazi irengero ry’amafaranga yacu nuko inyungu zayo zitaboneka nayo ubwayo ntaboneke. Nonese ubu kodufite abasaza n’abakecuru basezerewe muri saza neza ubuse bazamenya babarizahe.”

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’agateganyo w’umurenge wa Butare, Manirakiza Issa Naphtar, avuga ko abavuga ko koperative idakora ari abagiye bakurwa mu bahabwa inkunga y’ingoboka bitewe naho bamaze kugera nk’uko amategeko abiteganya.
Ariko avuga ko n’ubwo bakuwemo bitavuze ko bakuwe no muri Kopetative, kuko ihari kandi ngo irakora usibye ko abatayisobanukiwe ari abatitabira inama.
Ati “Ibyo bavuga ahanini ni babandi bagiye bavamo nababwiye ko iyo igihe runaka kigeze umusaza amaze gutera imbere avamo agasimburwa n’undi. Ariko koperative irahari kandi bafite ibikorwa bamaze kugeraho kudasobanukirwa kuri koperative bituruka mu kutitabira inama.”
Umurenge wa Butare ufite abasaza n’abakecuru bagera muri 366 bahabwa inkunga y’ingoboka
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|