Akarere ka Nyanza kahishuriye abikorera amahirwe akarimo mu ishoramari
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza bwahuje abikorera baturutse hirya no hino ku isi bubahishurira amahirwe ahaboneka bashoramo imari.
Byakozwe ku wa 4 Ukuboza 2015 mu bice bitandukanye by’Akarere ka Nyanza hagaragazwa aho amahirwe aherereye mu gushora imari.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Murenzi Abdallah wari ubayoboye, yagaragaje ahantu ndangamateka hakorerwa ibikorwa by’ubukerarugendo bushingiye ku muco ndetse hanakorerwa ishoramari.
Ku ikubitiro yagejeje abo bashoramari mu ngoro y’ubugeni n’ubuhanzi ndetse no mu ngoro y’umwami Mutara wa III Rudahigwa iri ahitwa mu Rukari mu Karere ka Nyanza.
Atambagiza abo bashoramari, Murenzi yavuze ko haramutse hubatswe inzu z’amacumbi agezweho byatuma ba mukerarugendo basura izo ngoro zombi babona aho bafatira amafunguro ndetse bakanahacumbika.

Yagize ati “Mu Karere ka Nyanza ni ku gicumbi gicumbikiye umuco nyarwanda uwahashora imari yose ifitanye isano n’ibikorwa by’ubukerarugendo bushingiye ku muco ntiyahomba kuko buri munsi haba hari ba mukerarugendo baza bakurikiranye amateka y’aka karere”.
Usibye kuba Nyanza ari ku gicumbi cy’umuco nyarwanda, abo bashoramari yanagaragaje ko hari amahirwe yo kuba hashorwa imari mu nganda zitunganya amata.
Ati “Mu Karere ka Nyanza haboneka umusaruro w’amata menshi ku buryo angana na 25% ari yo abasha gutunganwa binyuze mu nganda”.
Tony Nsanganira, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubuhinzi muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, yatungiye agatoki abo bashoramari ku rugomero rw’amazi yuhira imirima y’i musozi mu gihe cy’izuba ruri mu Murenge wa Rwabicuma ko ari amahirwe ku bifuza kuba bahakorera ubuhinzi.
Yagize ati “Ikibazo cy’izuba ricana igihe kinini cyabonewe umuti kubera kubaka urugomero”.

Nyuma y’amahirwe atandukanye bagaragarijwe bamwe mu bashoramari berekanye ko bafite ubushake bwo kuhashora imari nk’uko bagiye babibashishikariza.
Mu kiganiro cyabaye hagati y’abashoramari n’ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza hanavuzwe ko hari miliyoni 500FRW, Akarere ka Nyanza kegukanye mu gutegura imishinga myiza ijyanye n’ubukerarugendo.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|