Byari biteganyijwe ko imurikagurisha rya 2015 ryitabirwa n’abamurika ibikorwa byabo 120 ariko rimaze kwitabirwa n’abamurikabikorwa 148 rigasubwa n’abagera ku bihumbi birindwi ku munsi, kandi hari n’abandi bataraza biteganyijwe ko bazahagera.

Umuyobozi w’urugaga rw’abikorera mu ntara y’amajyaruguru Munyankusi Jean Damascene, avuga ko icyo bari bagamije kigenda kigerwaho, kuko bimwe mubyo bari basabwe umwaka washize hari ibyasubijwe.
Agira ati “Twari twasabwe ko twajyana n’ibijyanye n’ikoranabuhanga twerekana urugero rw’ikoranabuhanga aho rugeze, mwabonye ko hari stand z’uturere uko ari dutanu tugize intara y’amajyaruguru aho bagenda berekana ese abakorera bacu barava he bakajya he, ibikorwa byo kwishirahamwe bigeze he bakora imishinga ikomeye bishizehamwe.”
Abavuye mu bihugu nka Uganda, Tanzania, Kenya, u Buhinde, Pakistan n’u Bushinwa baje basanga koperative zisaga 40 zaturutse mu turere dutanu tugize iyi ntara y’amajyaruguru mu kumurika ibikorwa byazo.

Bamwe mu bari kumurika ibikorwa byabo, bavuga ko bituma abaturage barushaho kubimenya no kubikunda.
Mukamana Jacqueline wo mu karere ka Burera ari muri Koperative ikora imigina ivamo ibihumyo, avuga ko abantu bamaze gukunda imigina yabo kuburyo harimo n’abazi ko ari inyama za Kinyarwanda.
Ati “Abantu benshi bazi ko ari inyama za Kinyarwanda zidatera “Goute”, bazi ko zifite intungamubiri umwana wabiriye ntarwara bwaki, bazi ko igihumyo gifite intungamubiri cyane nka bariya babana n’ubwandu byongera abasirikare b’umubiri ugasanga ubuzima bwabo bumeze neza.”

Umuyobozi w’intara y’amajyaruguru Bosenibamwe Aimee, yavuze ko hari intambwe nziza igaragara abikorera bateye kuko ubushize bari basabwe kugerageza kumurika ibikorwa bikorerwa mu ntara y’amajyaruguru, uyu mwaka bikaba byarakozwe.
Ohereza igitekerezo
|
kumurika ibikorwa bituma hari ababimenya dore ko umukobwa wabuze umuranga yaheze mwa nyina