Mu cyo Bugesera FC yise impano ya Noheli, akenshi bihuzwa n’italiki ya 26 Ukuboza nk’umunsi wagenewe impano (Boxing Day) yavuzeko impano ya Police FC bamaze kuyakira nyuma yo kubatsinda igitego 1-0 kuri Stade ya Bugesera yari imaze iminsi micye iguyeho Rayon Sports.
Ibi byashyize iherezo ku mikino 13 ikipe ya Police FC yari imaze idatsindwa aho yari imaze gutsinda imikino 8 ikanganya imikino 5 ibitaherukaga mu ikipe ya Police FC mbere yuko umunya Tuniziya Ben Moussa utoza iyi kipe y’igipolisi cy’u Rwanda ahagera.
Wari umukino w’unsi wa 13 wa Rwanda Premier League wakomeza hamwe no ku yandi ma sitade atandukanye aho umutoza w’ikipe ya Bugesera FC Banamwana Camarade yongeye kuri koroza yivugana indi kipe y’ikigugu kuri stade ya Bugesera nyuma yo kuhatsindira Rayon Sports.
Ni umukino wari waranzwe no gusatira cyane ku ikipe ya Police FC ariko ikipe ya Bugesera FC ikugarira neza ari nako icishamo igasatira ariko idafungura cyane.
Igice cya mbere, cyarangiye ari ubusa ku busa ku mpande. Igice cya kabiri cyaranzwe n’impinduka ku makipe yombi nkaho Police FC yinjije Ingabire Christian, Nsabimana Eric bagasbura Kwitonda na Msanga ariko nti byagira icyo bitanga.
Ubwo haburaga iminota 4 gusa ngo umukino urangire, ikipe ya Bugesera yabonye igitego cyatsinzwe na Clement John ari nacyo cyashyize cyasoje umukino.
Mu yindi mikino yabaye kuri uyu wa gatanu taliki ya 26 Ukuboza, ikipe ya APR FC yatsinze As Muhanga ibitego 2-1, As Kigali inganya na Gasogi United mu mukino warebwe na perezida wa FIFA Gianni Infantino, Gicumbi inyagira Rutsiro ibitego 4-2, naho Mukura VS yo itsinda ikipe ya Marine Fc ibitego 2-1.
Umunsi wa 13 wa shampiyona urakomeza kuri uyu wa gatandatu aho kuri Kigali Pele Stadium, ikipe ya Kiyovu Sports izakira ikipe ya Amagaju FC ku isaha ya saa 3pm naho ku isaha ya saa 6:30pm, Rayon Sports yakire ikipe ya Etincelles.
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|