Iburasirazuba: Ba rwiyemezamirimo nta cyizere bafitiye utunama tw’amasoko

Ba rwiyemezamirimo barasaba ko mu tunama tw’amasoko hakongerwamo abantu batari abakozi b’uturere, kuko byatuma badakomeza kurenganya abapiganirwa amasoko babaka ruswa.

Mu biganiro byo gukumira no kurwanya ruswa byahuje Urwego rw’Umuvunyi n’izindi nzego z’ubuyobozi mu Ntara y’Iburasirazuba tariki 07 Ukuboza 2015, abikorera bavuze ko bitoroshye gupiganirwa isoko mu turere ngo uritsinde utabanje gutanga ruswa.

Ibiganiro byatumiwemo abagize inzego z'ibanze, iz'urubyiruko, abagore n'abikorera byaranzwe no kutavuga rumwe ku itangwa ry'amasoko ya Leta.
Ibiganiro byatumiwemo abagize inzego z’ibanze, iz’urubyiruko, abagore n’abikorera byaranzwe no kutavuga rumwe ku itangwa ry’amasoko ya Leta.

Ibyo biganirio biri gukorwa mu gihe u Rwanda rwitegura kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya ruswa wizihizwa tariki 09 Ukuboza 2015, bikaba byitabiriwe n’inzego z’abagore, urubyiruko, abikorera, Polisi n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’uturere.

Ababyitabiriye bavuze cyane kuri ruswa ivugwa mu itangwa ry’akazi n’amasoko. Ba rwiyemezamirimo bavuze ko bitoroshye gupiganirwa isoko mu turere ngo uritsinde utabanje gutanga ruswa, kuko rwiyemezamirimo ashobora gutanga dosiye abagize akanama k’amasoko batashaka ko atsindira bakagakuramo bimwe bimwe mu byangombwa bakandika ko ituzuye.

Ndayambaje Janvier wo mu Karere ka Rwamagana yagize ati “Ushobora gutanga ibyangombwa baba badashaka kuguha isoko bakavanamo icyangombwa cyawe, wanajurira bagahita bakwereka ko watanze dosiye ituzuye.”

Abitabiriye ibiganiro by'Urwego rw'Umuvunyi bavuze cyane ku kibazo cya ruswa mu itangwa ry'amasoko.
Abitabiriye ibiganiro by’Urwego rw’Umuvunyi bavuze cyane ku kibazo cya ruswa mu itangwa ry’amasoko.

Munyeragwe Jean Claude wo mu Karere ka Kirehe yasabye ko mu kanama k’amasoko hakwinjizwamo abandi bantu batari abakozi b’akarere, kuko byatuma badakomeza kurenganya abapiganira amasoko.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kayonza, Kiwanuka Musonera Ronald, ntahakana ko bamwe mu bagize utunama tw’amasoko barya ruswa, ariko anatunga agatoki ba rwiyemezamirimo bashyira imbere gutanga ruswa kurusha kuzuza ibyangombwa bibahesha uburenganzira bwo gupiganira amasoko.

Ati “Simpakana ko hari abarya ruswa, ariko abakunze kugira ibibazo ni abapiganirwa amasoko batujuje ibyangombwa, akumva ko icyangombwa ari ugutanga ruswa ngo abone isoko, ataribona akumva ko uwaribonye yamurushije gutanga ruswa.”

Umuvunyi Wungirije ushinzwe gukumira no Kurwanya Akarengane, Kanzayire Bernadette, avuga ko iki kibazo ngo cyaganiriweho mu nama ngishwanama ku rwego rw’igihugu.

Umuvunyi Wungirije, Kanzayire Bernadette, avuga ko hifashishijwe ikoranabuhanga mu gupiganira amasoko byagabanya ruswa.
Umuvunyi Wungirije, Kanzayire Bernadette, avuga ko hifashishijwe ikoranabuhanga mu gupiganira amasoko byagabanya ruswa.

Avuga ko gupiganirwa amasoko bigiye bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga byagabanya ruswa kuko abayapiganira ntaho bakongera guhurira n’abagize akanama k’amasoko ngo babasabe ruswa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ruswa se yaccika ite mu gihugu gikennye aho buri wese akurura yishyira.Wakongeraho rero no gukunda kubaho neza bikabije by’abanyarwanda ugasanga bigoye guca ruswa n’ibiyikomokaho byose.
Urebye imishahara abantu bahembwa muri Leta wagereranya n’imitungo bafite mu gihe gito baba bamaze ku kazi usanga hari ikibazo!!!!! Ayo mafaranga bayakurahe handi usibye kuyasarura muri serivisi baba bagomba guha abaturage.? Ibyo byose abanyarwanda bo hasi barabibona bakicecekera.Warega he se? Waregera nde se? Bosenibamwe ni umwana w’umunyarwanda.

Murokore yanditse ku itariki ya: 9-12-2015  →  Musubize

Iyo muvuga ruswa mu masoko ya Leta muradusetsa kandi muvuga ngo hari za RPPA( Ikigo gishinzwe amasoko ya Leta). Ubwo se gikora iki? Ubuyobozi bwacyo nibwo buyiha intebe! Ubuyobozi bwa RPPA budashoboye nibwo soko ya ruswa ivugiriza mu masoko. Iyo umutwe urwaye namwe muzi uko n’ibindi bihimba bimererwa. Umweyo urakenewe mu bashinzwe gutunganya ayo masoko hakazamo amaraso mashya.

Rusatsi yanditse ku itariki ya: 8-12-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka