Rusizi: Abakorera mu agakiriro barasaba ubuyobozi kubakiza imvura

Abakorera mu agakiriro ka Rusizi baravuga ko bahangayikishijwe n’imvura ibanyagirira aho bakorera igahagarika imirimo yabo arinako inabahombya yangiza ibyo bakoze.

Hashize imyaka ibiri ababaji basabwe kwimukira mu agakiriro hagamijwe guca akajagari aho bakoreraga hirya no hino mu mujyi no kuzamura ubushobozi bwabo, kugira ngo batere imbere kuko buriwese yari nyamwigendaho akora ku giti cye.

Abakorera mu agakiriro ka Rusizi ngo babangamiwe n'imvura ibateza igihombo.
Abakorera mu agakiriro ka Rusizi ngo babangamiwe n’imvura ibateza igihombo.

Ariko ubu aho bari bamaze kwimukira mu agakiriro bavuga ko bibumbiye mu makoperative biyubaka. Gusa imvura ntituma bakora neza kubera ko hangari bakoreramo yinziza imvura nyinshi ikanyagira ibikoresho barangije gukora n’imirimo igahagarara.

Ntawugashira Venuste avugako barajwe inshinga n’ikibazo cy’imvura ibanyagira aho bakorera ubu imyaka imaze kuba ibiri bimeze gutyo, iyo iguye bose bahagarika akazi bakajya gushaka aho bugama n’akazi kagahagarara kandi byitwa ko bari munzu bubakiwe n’akarere.

Ntawugashira umwe mu bahakorera, avuga ko byabagizeho ingaruka kuko abantu babita babihemu, bitewe n’uko amasezerano bagiranye n’ababahaye akazi atubahirizwa kuko mu gihe cy’imvura bareka akazi bakajya kugama.

Umuyobozi w'akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe ubukungu yizeza abakorera mu agakiriro ko ikibazo cyabo kizakemuka mu ingengo y'imari y'umwaka utaha.
Umuyobozi w’akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe ubukungu yizeza abakorera mu agakiriro ko ikibazo cyabo kizakemuka mu ingengo y’imari y’umwaka utaha.

Agira ati “Ikibazo cy’imvura kiraduhangayikishije cyane kuko iyo iguye twese duhagarika akazi tukajya kugama kuko n’amazi arekamo imbere, ikindi iyo iguye ibyowari uri gukora urabihagarika abakiriya bawe kakakwita umubenshi kubera gutindana ibyabo.”

Aba babaji bakomeza bavuga ko bamaze iminsi bageza ikibazo cyabo ku ubuyobozi bukabizeza ko kizakemuka cyakora ngo baracyategereje.

Bisengimana Abraham avuga ko bashimiye Leta ko yabahaye aho gukorera ariko ngo bakora intebe n’ibindi bikoresho mu iminsi ibiri bikangirika.

Umuyobozi w’akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe ubukungu Kankindi Leoncie avuga ko icyo kibazo bagiye kureba uko kizakosorwa mu ingengo y’imari ya 2015-2016, bakareba ko bakubakirwa ububiko bw’ibikoresho bamaze gukora babirinda imvura.

Ati “Kubera ko aho ababaji bakorera mu agakiriro hubatse muburyo bwa hangari amashahi abasangamo ariko twabemereye ko turi gutegura umushinga uzatangira gushyirwa mu bikorwa mu ingenge y’imari ya 2015-2016 nibura bakabona aho bazajya babika ibikoresho.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka