Nyiramugengeri izagabanya 65% by’ingufu zakoreshwaga mu kumutsa ifu

Uruganda rw’imyumbati rwa Kinazi ruri hafi gutangira gukoresha nyiramugengeri igasimbura mazutu yari isanzwe ikoreshwa mu kumutsa ifu y’imyumbati.

Umuyobozi w’uruganda rwa Kinazi, Runazi Robert, avuga ko ibikorwa byo kugerageza ikoreshwa rya nyiramugengeri bizarangira muri uku Kuboza 2015.

Uruganda rwa Kinazi Cassava Plant rugiye gutangira gukoresha nyiramugengeri mu kumisha ifu.
Uruganda rwa Kinazi Cassava Plant rugiye gutangira gukoresha nyiramugengeri mu kumisha ifu.

Yemeza kandi ko gukoresha nyiramugengeri bizagabanya nibura ku kigereranyo cya 65%, ingufu zakoreshwaga mu kumutsa ifu.

Ngo bizanagira icyo bigabanya ku giciro cyangwa umubare w’amafaranga akoreshwa kugira ngo haboneke ikiro kimwe cy’ifu itunganyije (Production Cost), dore ko kugeza ubu hakoreshwa amafaranga 730 kugira ngo ikiro kimwe kiboneke.

Uyu muyobozi avuga kandi ko nyiramugengeri ari kimwe mu bisubizo bigamije kugabanya icyo kinyuranyo hagati y’umubare w’amafaranga akoreshwa kugira ngo haboneke ikiro kimwe cy’ifu itunganye n’ayo uruganda rukigurisha.

Bimwe mu bisubizo ku kibazo cy’ikinyuranyo hagati y’igiciro cy’ibikorwa kugira ngo haboneke ikiro kimwe cy’ifu itungayije n’icyo uruganda rukigurishaho ni isoko ryo hanze y’u Rwanda.

Ngo ifu yoherezwa ku isoko ry’i Burayi igurishwa ku iyero rimwe n’agace (1.1Euros) kandi ngo buri kwezi, mu Bubiligi ngo hoherezwa toni 30.

Mu bindi bagigishakiraho ibisubizo harimo umushinga wo gukora amido (starch) mu myumbati. Ngo amido iva mu myumbati ifite ubwiza busumba kure ubw’iva mu bigori no mu ngano, kandi ikaba ikenewe cyane mu nganda z’ibiribwa, iz’ibinyobwa n’iz’imiti.

Runazi Robert uyobora urwo ruganda ashimangira ko isoko ry’amido ryizewe, kandi ko nta kibazo cyo kubura isoko gishobora kuzabaho. Agaragaza ko impungenge zihari ari izo kuzabona imyumbati ihagije izabasha guhaza isoko bateganya.

Ubwo Umunyabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwremezo, Nzahabwanimana Alex, aheruka gusura uru ruganda tariki ya 18/11/2015, arera aho imirimo yo gutunganya igice kigenewe ikoreshwa rya nyiramugengeri kigeze, yashimye imikorere y’urwo ruganda n’ishyirwa mu bikorwa ry’ibitekerezo bigamije gukemura imbogamizi zihari.

Akaba yarasabye ko iyi mirimo yakwihutishwa kugira ngo uruganda rubyazwe umusaruro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka