U Bubiligi bwatanze miliyari 10.3Rwf yo gukwirakwiza amashanyarazi

Leta y’u Bubiligi bwahaye u Rwanda miliyari 10.3Frw, azakoreshwa mu kugeza amashanyarazi mu ngo 6,873.

Aya mafaranga ni inyongera kuri miliyoni 55€ yatanzwe n’u Bubiligi mu bijyanye n’ingufu kuva mu 2011, bitewe n’uko ibihugu byombi byahise bitangiza umushinga wo guteza imbere ingufu zikomoka ku mashyuza.

U Bubiligi bwatanze miliyari 10.3Rwf yo gukwirakwiza amashanyatazi
Kuri uyu wa kane tariki 17 Ukuboza 2015, ubwo basiraga umukono ku masezerano, Amb Claver Gatete, yashimye umubano hagati y’ibihugu byombi umaze imyaka irenga 50, ngo ukaba ushingiye kuri byinshi birimo n’inkunga itangwa n’u Bubiligi.

Ministiri w'imari na Ambasaderi w'u Bubiligi mu Rwanda, bahererekanya amasezerano, nyuma yo kuyashyiraho umukono.
Ministiri w’imari na Ambasaderi w’u Bubiligi mu Rwanda, bahererekanya amasezerano, nyuma yo kuyashyiraho umukono.

Ati “Ntabwo dushima gusa aya yatanzwe none, turashima kuba muri abafatanyabikorwa b’ingenzi haba mu bikorwaremezo, mu buzima, kugabanya ubukene no mu bijyanye n’imiyoborere myiza.”

Uhagarariye u Bubiligi mu Rwanda, Amb Arnout Pauwels, yijeje kwagura ubufatanye n’u Rwanda, ku buryo mu minsi iri imbere bazatanga miliyoni 41€ yo guteza imbere irondereza ry’ibicanwa bikomoka ku biti no guha abikorera.

Umuyobozi w’Ikigo gitanga kikanakwirakwiza amashanyarazi mu gihugu(REG), Jean Bosco Mugiraneza yijeje ko uko amashanyarazi akwirakwizwa mu bantu, ari ko aho aturuka hazarushaho kongerwa.

Kugeza ubu 24% by’abaturage mu gihugu, ngo nibo bafite umuriro w’amashanyarazi.

U Rwanda n’u Bubiligi banashyize umukono ku masezerano y’inkunga irenga miliyoni 1.6 y’amayero, agenewe kujya atangwa ku nyigo Leta ikora ku bijyanye no kwegereza ubuyobozi n’ubushobozi abaturage, ubuzima no mu bijyanye n’ingufu.

Ibi bihugu byombi byari byaremeranyijwe ko kuva mu mwaka wa 2011 kugeza muri 2015, u Bubiligi buzatanga inkunga ingana na miliyoni 160€ yo gushyigikira iterambere ry’imiyoborere mu Rwanda, ingufu ndetse n’ubuzima.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka