Rwanda Stock Exchange igiye kwagurira imikorere mu karere

Ikigo cya Rwanda Stock Exchange igeze kure imyiteguro yo kugeza mu karere u Rwanda ruherereyemo ibikorwa ikora bijyanye n’iby’soko ry’imigabane.

Byemerejwe mu nama nyunguranabitekerezo iki kigo cyagiranye n’abafatanyabikorwa bacyo batandukanye tariki 4 Ukuboza 2015.

Abitabiriye inama nyunguranabitekerezo ku isoko ry'imari n'imigabane ku rwego rw'akarere.
Abitabiriye inama nyunguranabitekerezo ku isoko ry’imari n’imigabane ku rwego rw’akarere.

Celestin Rwabukumba, umuyobozi wa RSE, yavuze ko inyigo bakoze yo gushyira iki kigo mu rwego rwa karere itunganye ndetse n’ibizakenerwa byose bikaba biri bihari kandi bikazakorwa mu bufatanye bwa leta n’abikorera mu karere.

Yagize ati “Twemeje ko nta mpamvu yo guhora mu nyigo nk’abafatanyabikorwa ba za leta twemeza ko isoko ry’imari n’imigabane mu karere ryahuzwa amahuriro y’ubucuruzi atandukanye aho kugira ihuriro rimwe.”

Rwabukumba yanashimye akazi ikipe yari ishinzwe gushyira mu bikorwa iyi nyingo yakoze, muri abo harimo abaturutse mu karere k’Afurika y’iburasirazuba, mu mabanki no mbigo bishinzwe kureba ubuziranenge.

Yavuze ko imikoranire nk’iyo ari yo izatuma habaho umutekano mu ruhererekane rw’amafaranga n’ubwishyu mu karere, bigatuma habaho isoko rikomeye rya EAC.

Sammy Mulang’a, umuvugizi w’ibijyanye n’imari wavuze mu ijambo ry’umunyamanga nshingwabikorwa wa EAC, yashimye igitekerezo cya RSE, avuga ko bazafasha mu kubisakaza mu bihugu bigize akarere kugira ngo bizakorwe neza.

Yabibukije akamaro ko kugira iterambere ry’ibigo by’imari mu karere, ko bifitiye akarere inyungu kandi bikaba ari imwe mu byasinywe ku masezerano ashyiraho uyu muryango.

Yavuze ko mu karere ibigo by’imari n’imigaba by’umwihariko bimaze gutera imbere, kandi bikaba byaranagize uruhare mu gutuma ibihugu birushaho kwiyumva no kwegerana mu muryango.

RSE yashinzwe tariki 7 Ukwakira 2005, ifite inshingano zo gukora ibijyane n’isoko ry’imari n’imigabane mu Rwanda, itangira gukora ku mugaragaro tariki 31 Mutarama 2011.

Ubu ifite ibigo birindwi byemewe n’amategeko ikagira n’impapuro z’agaciro 10 ku isoko. Inshingano yayo ya mbere ni uguteza imbere isoko ry’imari n’imigabane mu Rwanda buri wese yibonamo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka