Huye ngo imvura yabateje ubukene muri iyi minsi mikuru

Imvura yaguye mu minsi yashize yateye ubukene butuma abacuruzi b’i Huye bavuga ko batazizihiza Noheri n’Ubunani uko babyifuzaga.

Abacuruzi bavuga ko ubundi mu bihe turimo byo kwitegura Noheli n’Ubunani babonaga abakiriya benshi bityo bakabona amafaranga yo kwizihiza iyi minsi ariko ubu ngo icyizere cyatangiye kuyoyoka, ibyashara ni nk’ibyo mu bihe by’ubukene.

Clémentine Umuhoza acuruza amafi mu isoko ry’Ingenzi mu mujyi wa Butare. Agira ati “Mbere iyo hajyaga kuba iminsi mikuru wabonaga mu isoko abantu buzuye, bashaka ibyo guteka, imyambaro, inkweto, ariko ubu si ko bimeze. Nta mafaranga ariho.”

Emmanuel Sibomana acuruza imboga mu isoko ry’Abisunganye ba Huye. Ati “Byageraga iki gihe ubona abaguzi batangiye kwiyongera, ariko muri iyi minsi nta mafaranga ariho, gashogoro iracyariho.”

Sibomana asobanura ko iyi nzara ikiriho kubera ko imvura yaguye bitinze, abantu nabo bagahinga bitinze. Indi mpamvu inakomeye ngo ni imvura yaguye mu minsi yashize ikica imyaka y’abaturage.

Agira ati “Ibishyimbo byarapfuye, ibirayi mu mirima byarapfuye, n’ibihingwa biri kuza mu isoko ntibimeze neza. Nk’ubu ncuruza ibitunguru. Ibiri kuza biraza ari bito cyane kuko byishwe n’imvura.”

Kandi ati “Ndi n’umuhinzi. Nari nahinze ibishyimbo kuri Hegitari ebyiri, none umuvu wabirenzeho. Nibwiraga ko nzeza nk’ibiro 300 by’ibishyimbo, ariko sinzi ko na 30 nzabibona.”

Ku kibazo cy’uko yiteguye kwizihiza Noheli n’Ubunani, Sibomana ati “Mbyiteguye nk’ibisanzwe. Gusa kuri Noheri nzajya gusenga, ariko nta mwenda mushya, icyakora nzarya ariko bidahambaye atari bya bindi nakwita umunsi mukuru.”

N’ubwo abacuruzi batishimye, n’abahinzi babazaniraga imyaka bikaba uko, hari abanyehuye biteguye kwizihiza iyi minsi mikuru, ku buryo banagiye batumira abavandimwe ngo bazasangire. Umusaza Elie Ndayisaba w’ahitwa ku Nkubi mu murenge wa Mukura we ngo Noheli azayisangira n’abana be.

Agira ati “Urwagwa rwiza rutari nka rwa rundi rwo mu kabari, igitoki cyiza, isekurume, byose narabibateguriye tuzasangira twishime.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka